skol
fortebet

Kiyovu Sports yatangiranye imyitozo abakinnyi bane gusa bo mu ikipe nkuru [Yavuguruwe]

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gutera impungenge abakunzi bayo kuko abakinnyi bane basanzwe mu ikipe nkuru aribo gusa batangiye imyitozo yo kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports iri mu bukene bukabije,yatangiye imyitozo kuri uyu wa 3 Mutarama 2024,yiganjemo abakinnyi bo mu ikipe y’abato.

Aba bakinnyi 4 barimo Niyonzima Olivier ’Sefu’, Nizigiyimana Karim Mackenzie,Twahirwa Olivier(Timbo) na Nsabimana Dennis.

Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, yatangaje ko niba nta gikozwe, iyi kipe izagorwa no gukina imikino yo kwishyura ya Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza 2023.

Ubwo yari ahawe ijambo, yavuze ko aje guhuruza kuko ubuzima Kiyovu Sports irimo atigeze abubonaho mbere.

Ati “Ntabwo nababeshya, uyu munsi naje guhuruza. Niba nta gikozwe gukina imikino yo kwishyura (ya Shampiyona) bishobora kuzagorana kuko ndi kubona ubukene tutigeze tugira mu mateka ya Kiyovu Sports.”

Andi makipe yatangiye imyitozo kera yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 12 Mutarama 2023, ariko kugeza ubu Kiyovu Sports yo ntabwo iratangira neza, cyane ko abakinnyi bayo bafitiwe imyenda y’imishahara y’amezi abiri.

Urucaca ruzasubukura Shampiyona rusura Muhazi United FC tariki 14 Mutarama 2024 saa Cyenda kuri Stade ya Ngoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa