skol
fortebet

Kiyovu Sports yahakanye ibyo kwirukana Karekezi Olivier watsinzwe na Rutsiro FC [Yavuguruwe]

Yanditswe: Sunday 02, May 2021

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yahakanye amakuru yabyutse avugwa mu banyamakuru no mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda ko yirukanye uwari umutoza wayo Karekezi Olivier watsinze umukino umwe muri 4 yayitoje.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 nibwo shampiyona y’u Rwanda iri gukinwa mu matsinda yatangiye Kiyovu Sport itsindwa umukino ubanza na Rutsiro 2-1.

Uyu mukino watunguye abakunzi ba Kiyovu Sports bari biteze gutsinda Rutsiro FC ariyo ntandaro yatumye bivugwa ko Karekezi yirukanwe igitaraganya.

Olivier Karekezi ntabwo yaraye muri local nyuma yo kutumvikana n’umuyobozi Juvenal Mvukiyehe, akamusaba kugenda.

Kiyovu Sports yahaykanye ko yirukanye umutoza Karekezi nkuko byatangajwe mu binyamakuru.

Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yahakanye aya makuru ivuga ko nta shingiro afite. Iti “Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko, amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza Karekezi mukuru Karekezi Olivier, nta shingiro afite.“

Muri Nyakanga umwaka ushize,nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Karekezi wari amaze kuyitoza imikino 4 y’amarushanwa irimo 3 yatsinzwe hanyuma atsinda umwe.

Umusaruro wa Karekezi muri Kiyovu Sports:

▪️3-1 Mukura VS
▪️0-3 Marines
▪️0-1 APR FC
▪️1-2 Rutsiro FC

Kiyovu Sport iri kwitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda B izakira Rayon Sports ku wa 3 gusa umwuka mubi uyirimo ntibizayorohera kwitwara neza imbere ya Rayon Sports ifite umwuka mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa