skol
fortebet

Kiyovu Sports yongeye gukubitana n’ikibazo gikomeye cy’ideni

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi,FIFA, yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu SC ibamenyesha ko bitarenze iminsi 45 bagomba kwishyura Umunya-Uganda, Muzamiru Mutyaba arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda (11.000.000 FRW).

Sponsored Ad

Aya mafaranga ngo igomba kuyishyura bitewe n’amakosa yakozwe kuva yatangira kuyikinira kugeza ayivuyemo binyuranyije n’amategeko.

Muri 2021 nibwo Muzamiru Mutyaba yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 aho bumvikanye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.

Muri aya mafaranga yishyuwe miliyoni 10, andi akomeza kugenda yishyuza ariko arinda asoza amasezerano ye muri Nyakanga 2023 atishyuwe.

Tariki ya 25 Kanama 2023 FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko igomba kwishyura uyu mukinnyi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda y’umushahara yari afitiwe.

Akaba agomba kwishyurwa kandi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nk’amafaranga yaguzwe yari asigawemo, yiyongeraho inyungu ya 5% yayo ku mwaka kuva tariki ya 31 Nyakanga 2022 kugeza igihe azishyurirwa.

Iyi kipe yahawe iminsi 45 yo kwishyura aya mafaranga kuva tariki ya 25 Kanama 2023 itabikora ikazabuzwa kwandikisha abakinnyi bashya.

Muzamuru Mutyaba abatsinze nyuma ya Vuvu Pinoki na we bishyuye ndetse n’abanya-Sudani, John Mano ndetse Shiboub bayitsinze muri FIFA.

Iyi kipe kandi haheruka gusohoka ibaruwa ya Igitego Hotels yishyuza Kiyovu Sports miliyoni zigera ku 153 za serivisi bayihaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa