skol
fortebet

Kizigenza Froome yahishuye impamvu yaje gukina Tour du Rwanda

Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Chris Froome,yatangaje ko yumvise iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bityo yaje gukina Tour du Rwanda ngo abisuzume.
Chris Froome yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 aje kurushanwa muri Tour du Rwanda izatangirira i Kigali ku cyumweru.
Froome, umwongereza wavukiye muri Kenya ufite imyaka 37 yatwaye Tour de France – irushanwa rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi ku isi mu magare – (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa ku magare,Chris Froome,yatangaje ko yumvise iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bityo yaje gukina Tour du Rwanda ngo abisuzume.

Chris Froome yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2023 aje kurushanwa muri Tour du Rwanda izatangirira i Kigali ku cyumweru.

Froome, umwongereza wavukiye muri Kenya ufite imyaka 37 yatwaye Tour de France – irushanwa rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi ku isi mu magare – inshuro enye, ni uwa kabiri mu mateka y’abaritwaye kenshi bane baritwaye inshuro eshanu.

Ageze ku kibuga cy’indege yabwiye abanyamakuru ko yumvise byinshi ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ati: “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ndishimye kuba ndi hano ngo nirebere ubwanjye aho amagare ageze mu Rwanda, kuko numvise ko ari kimwe mu bihugu bya Africa biri imbere muri uyu mukino”.

Froome ubu akinira ikipe ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe 14 y’ababigize umwuga azahatana muri iri rushanwa, hamwe n’amakipe y’ibihugu bya Algeria, Eritrea, Maroc, Rwanda, Afurika y’Epfo n’Ubwongereza.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 15 mu minsi umunani abasiganwa baziruka hafi 1,130km bagera mu mijyi itandukanye mu Rwanda.

Froome yatwaye amarushawna akomeye azwi nka Grand Tours; Tour de France ( 2013, 2015, 2016 na 2017), Giro d’Italia (2018), Vuelta a España (2011 na 2017), yatwaye kandi imidari ibiri ya bronze y’imikino Olempike n’andi marushanwa atandukanye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa