skol
fortebet

Kizigenza Pierre Rolland niwe wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels ni we wegukanye etape ya Gatandatu ya Tour du Rwanda nyuma yo gutoroka igikundi irushanwa rigitangira arinda agera ku murongo yabasize.

Sponsored Ad

Mu gace k’uyu munsi,abasiganwa bahagurutse i Kigali berekeza i Gicumbi, mu majyaruguru hanyuma bafata umuhanda mushya wa Gicumbi – Base (Rulindo), bagaruka i Kigali ku ntera ya 152Km.

Mu mvura nyinshi binjira muri Kigali bavuye i Rulindo, Eyob Metkel umunya-Eritrea wari ufite umwenda w’umuhondo ‘maillot jaune’ yituye hasi.

Uku kugwa kwamukerereje kunatuma atakaza ‘maillot jaune’ yahise ifatwa n’umunya-Espagne Martin Christina Rodriguez.

Ku rutonde rusange, Eyob Metkel yahise aba uwa 19 aho uwa mbere ubu amusiga iminota ine (4).

Abakinnyi batanu bo mu bihugu bya Espagne, Colombia, Canada, na France ubu nibo bayoboye iri siganwa.

Pierre Rolland w’imyaka 34 yatwaye uduce 2 muri Tour de France,kamwe muri 2011 na 2012 nde tse anatwara akandi muri Giro d’Italia.yakurikiwe na Alexis Vuillermoz wa Total Direct Energie yasize amasegonda 50,abandi baje inyuma yabo babasize ho iminota irenze ibiri.

Iyi etape yahagurukiye mu Mujyi wa Kigali, inyura Gatsata, Gicumbi, kwa Nyirangarama ikomereza Shyorongi mbere yo gukomeza kuri Magerwa, isoreza Mont Kigali ahazwi nko muri Norvege.

Irushanwa ryageze hagati abayoboye ari abakinnyi bane barimo Teugels Lennert, Van Engelen, Rolland Pierre na Alessandro Bissolti.

Abakinnyi baje kwiyongera baba barindwi bayobowe na kizigenza mu guterera imisozi wambaye umwambaro utangwa na COGEBANQUE, Lennert Teugels ukinira Tarteletto-Isorex.

Aba bakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi ho 1’40" barimo Pierre Roland (B&B Hotels), Alex Vuillermoz (Total Direct Energie), Vahtra Norman (Israel Start Up Nation), Van Engelen (Bike Aid), Roldan Artiz (Medellin), Alessandro Bisolti (Androni) na Teugels Lennert (Tarteletto).

Pierre Rolland yaje gufata umwanzuro asiga abandi bose kugira ngo atware aka gace cyane ko abakurikirana Tour de France bamuzi ko ibi abishoboye.

Uyu mugabo yakajije umurego aza gusiga iminota itanu n’amasegonda 34 abari bamukurikiye byamuhaye amahirwe yo kuzamuka Mont Kigali nta gihunga atsinda bagenzi be abasize igihe kinini.



Uko irushanwa ryagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa