skol
fortebet

Kizigenza wakinnye mu Bwongereza yaririye mu rukiko kubera indezo yaciwe ku mwana umwe kandi afite 13 ahatandukanye

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru muri Zimbabwe no muri Afurika,Peter Ndlovu, yatakambiye urukiko arubwira ko atabona indezo rwari rwamuciye ku mwana umwe kandi afite abandi bagore babyaranye abana 13.
Uyu mugabo wahamagawe kenshi kurusha abandi muri Zimbabwe,ubu asigaye akora nka team manager muri Mamelodi Sundowns ariko gukunda abagore kwe kuri kumubyarira akaga.
Uyu mugabo yoroherejwe n’urukiko rwa Johannesburg nyuma yo gucibwa akayabo k’indezo y’umwana umwe nyamara agahishura ko ayitanze (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru muri Zimbabwe no muri Afurika,Peter Ndlovu, yatakambiye urukiko arubwira ko atabona indezo rwari rwamuciye ku mwana umwe kandi afite abandi bagore babyaranye abana 13.

Uyu mugabo wahamagawe kenshi kurusha abandi muri Zimbabwe,ubu asigaye akora nka team manager muri Mamelodi Sundowns ariko gukunda abagore kwe kuri kumubyarira akaga.

Uyu mugabo yoroherejwe n’urukiko rwa Johannesburg nyuma yo gucibwa akayabo k’indezo y’umwana umwe nyamara agahishura ko ayitanze atabona indi asabwa n’abandi bagore cyane ko ngo afite abana 13 ku bagore batandukanye

Amakuru ava muri Afurika y’Epfo yavuze ko urukiko rwategetse ko Bwana Ndlovu yishyura uyu mugore wamureze amarandi 12 000 (USD$687) k kwezi kandi ko azajya akurwa ku mushahara ahembwa mu ikipe ye ya Sundowns.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko Ndlovu yari yaciwe akayabo k’Amarandi 29 845 (USD$1709) ku kwezi n’urukiko ruto nyuma yo kuregwa n’umugore babyaranye umwana.

Ndlovu yahise yandikira urukiko rwa Johannesburg arusaba kudakora ku mushahara we ahabwa na Mamelodi Sundowns ngo yishyure indezo ingana gutyo kandi afite abandi benshi.

Ati "Mfite abana 13 barimo 2 naregewe n’uwo mugore wa mbere.Ntegetswe kubatunga bose uko ari 13.Ntabwo nashobora kwihanganira gukatwa ku mushahara amarandi 29 845 (USD$1709) ku kwezi.

Ndlovu yavuze ko yumvise amakuru y’uyu mwana yaregewe bwa mbere 2016 ubwo umugore babyaranye yamuregaga mu nkiko.

Uyu mugabo wakinnye mu makipe nka Highlanders, Coventry City na Sheffield United striker yavuzwe cyane mu bitendo n’abagore batandukanye.

Urutonde rw’abagore yasambanye nabo barimo Amina Esof, Alice Thabulo Miya, Pinky Duda, Lisa Rauteneimer na Sharon Dee.

Amafaranga yishyura ku ndezo z’abana be bose aragera ku marandi 130 000 (USD$7438) ku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa