skol
fortebet

KNC utemera ko AS Kigali yatwara igikombe cya shampiyona yatanze isezerano ritangaje niramuka igitwaye

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, nyiri Radio1 na Tv1 n’ikipe ya ruhago izwi nka Unity,yabwiye abagabo barimo basangira agasembuye ko AS Kigali itatwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ndetse arahira ko niramuka ibashije kugitwara uyu mwaka azaririmba yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje uyu muyobozi wa TV na Radio 1 arahira ko iyi kipe y’umujyi wa Kigali nitwara shampiyona uyu mwaka,azaririmba yambaye ikabutura gusa.

Yagize ati “As de Kigali niramuka itwaye igikomba cya shampiyona y’u Rwanda Azam Premier League uyu mwaka,njyewe KNC Imfurayiwacu nzaririmbira mu ijuru rya Gasogi nambaye ubusa,nzaba nambaye isokoreki gusa.”

Benshi mu babonye aya magambo batangajwe n’iyi ndahiro,cyane ko ikipe ya AS Kigali ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona magingo aya n’amanota 51,irusha APR FC inota rimwe,habura imikino 5 ngo shampiyona irangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa