skol
fortebet

KNC yahaye isezerano abafana ba APR FC,anahishura akayabo azakoresha muri shampiyona

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yasezeranyije abafana ba APR FC ko azabahorera atsinda Rayon Sports ibitego 4 kuri 2,abatumira kuzaza kuyiha urw’amenyo.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse kuri gahunda ya Gasogi United mu mwaka w’imikino utaha.

Yagize ati "Ndahamagara abafana ba APR FC,uburyo kuri wa mukino mwatashye mubabaye,nimuze muzashungere abafana ba Rayon Sports bataha bababaye.

Abafana ba Rayon Sports ari abatoza n’abakinnyi bazataha babihiwe,ku buryo batazatekereza ijoro ribi nk’iryo kuwa Gatanu.Rayon Sports nikomeze isinde intsinzi nta kibazo tuzahura.Ikibuga ntikibeshya ni ibitego 4-2."

Inama yagiriye abafana ba Rayon Sports n’ukuzaza bitwaje indi mipira isanzwe kugira ngo bazahishe imipira ya Rayon Sports bazaba bambaye ngo kuko bazakorwa n’isoni.

KNC yabwiye Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidèle ko uko yishimiye intsinzi iheruka batsinda Gasogi United mu buryo yise kuyiba ko azabikuba kabiri.

KNC yemeje ko ikipe afite ubu,ikomeye nkibisanzwe nubwo basezereye abakinnyi 18 barimo abo yise "ingwizamurongo" nyinshi.

Iyi kipe izatozwa na Alain Kirasa izakoresha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 360 Frw.

KNC yavuze ko "uyu mwaka tuzabaho bigendanye n’ubushobozi bwacu."

KNC ari kwitegura guhangana na Rayon Sport kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023 aho yemeza ko azayinyagira abafana bayo bagataha bababaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa