skol
fortebet

KNC yatagaje ko azirukana abakinnyi be ashinja kugurisha imikino byatumye gasogi icika intege

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko hari abakinnyi agiye kwirukanira gutanga amanota no kugurisha imikino.

Sponsored Ad

Gasogi United imaze iminsi ititwara neza muri Shampiyona ndetse yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 27 wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi, KNC yavuze ko atishimiye uburyo iyi kipe imaze iminsi yitwara ndetse hari abakinnyi agiye kwirukanira gutanga amanota no kugurisha imikino.

Ati "Hanyuma haduka umuco mubi twebwe tudatinya kwamagana, bakunzi ba Gasogi, muraza kumva bamwe mu bakinnyi tugiye kwirukana kubera impamvu zo kwishyira mu mwanda wo gutanga amanota na ‘fixing’ [kugurisha imikino cyangwa kugena uko irangira kandi itaraba]."

Umuyobozi wa Gasogi United yavuze ko ibi ari byo byatumye aba ahagaritse guhemba ikipe ye kugira ngo ibanze yikosore, abwira abakinnyi ko mu gihe bazajya baba batsinze umukino bazajya bahabwa hagati y’ibihumbi 100 Frw n’ibihumbi 200 Frw.

Yagarutse kandi kuri imwe mu mikino Gasogi United yakinnye bikagaragara ko abakinnyi bayo bagize uruhare mu gutsindwa.

Ati "Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Etincelles FC, mwarabibonye, ku buryo umuntu arekura ibitego bine mu minota 10 kugira ngo agere ku mwanda we. Mujye mwumva agahinda mudutera. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports, abantu bamwe bigusha nk’aho ari ibishashi bajugunye, abandi mubona ukuntu bikoresha ’comédie’ (urwenya) batanga ibitego bidasobanutse."

"Mwabonye ibintu byabaye ku mukino wa Rutsiro, umuntu ahiga undi kugira ngo penaliti iboneke. Tutagiye kure, mwabonye ibyabaye ku mukino wa Rwamagana aho myugariro ashobora gufata umupira, agacunga bagenzi be bazamutse akawucomekamo hagati. Mwabonye ibyabaye ku mukino wa Mukura, iyo ni imikino ingahe? Hari ukuntu ubibona ariko ugaceceka ngo amakuru nayabuze, ariko ndabona harimo ikintu.”

Yakomeje agira ati "Njyewe Nkuriza Charles, Perezida wa Gasogi, ntabwo nkora nk’abandi bantu runaka, ndababara kandi nkishima, ibyo byarabaye ntumiza abakinnyi n’abatoza’, ndababwira nti ’icyo mukunda ndakibona, ariko muri mwe muziranye amakuru yanyu, ngiye kubahana ku buryo ubwanyu muzicuza mukavuga muti dukeneye kwiyunga nawe’".

KNC yavuze ko nyuma y’umukino wa Etincelles FC batsinzwemo ibitego 5-1, hari umukinnyi wabwiye abatoza ko batagakwiye kongera kumushyira mu kibuga, ariko bamubwira ko bafite ikibazo cy’abakinnyi bake kuko hari abagiye mu bukwe bwa mugenzi wabo Ndabarasa Trésor.

Uyu muyobozi wa Gasogi United yanagarutse ku mukinnyi wabwiye bagenzi be ko yamutumye gutanga ibitego ku ikipe bagiye guhura.

Kuri ubu, Gasogi United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 39 nyuma y’imikino 27 imaze gukinwa muri Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa