skol
fortebet

KNC yikomye cyane umusifuzi wasifuye umukino Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyiri Ikipe ya Gasogi United,Kakooza Nkuliza Charles,KNC,ntiyishimiye imisifurire ku mukino Gasogi Utd yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2 ,aho yavuze ko Umusifuzi Rulisa, Badge ye ayisize amatotoro".
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, hakinwa Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Nyuma y’ umukino, KNC yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru ariko agaragaza uburakari bukomeye, bushingiye ku kutishimira imisifurire.
Yagize (...)

Yagize ati “Ntekereza ko wari umukino mwiza, reka mbanze nshimire Rutsiro ariko nshimire n’abasifuzi. Ariko hari ibintu bibabaje, ntabwo mbona umuntu uri ku rwego rwa Rulisa ufite badge [uruhushya rwo gusifura] ko akwiriye kuza akayisiga amatotoro bene aka kageni.”

“Sinshoboye kujya kwiruka ngo ndajya kurega n’ibiki. Ariko abareba barebe, umuntu ariba ku karubanda?”

Yagarutse ku makosa yatumye agaya aba basifuzi b’uyu mukino, ati “Reba penaliti yahaye Rutsiro, urebe n’iyo yatwimye, mu gihe iyo iyacu yari kuyiduha agatanga n’ikarita. Mu bindi harimo gutanga amakarita biraho, gusifura kurarira bidasobanutse, ibi bintu ni ukwisebya.”

Yongeyeho ko umusifuzi nka Rulisa akwiriye kujya ku karubanda abantu bakajya bamuseka.

Yagize ati "Nka Rulisa naca ku iposita, abantu bakwiye kumuseka. Badge yambaye, yaharaniye, ibyo yakoze, ayisize amatotoro. Icyubahiro nabagombaga, birababaje. Cyakoze Rulisa wigaye. Wakoze cyane."

Yavuze ko nk’umusifuzi uheruka guhabwa uburenganzira bwo gusifura amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, akwiye kureka amakipe agahatana, we agaca urubanza rutabera.

Yunzemo ati "Ndakubwiza ukuri ubabaje abakunzi b’umupira w’amaguru, urahemutse. Njye sinajya kurega umusifuzi muri Ferwafa."

Mu mukino Gasogi United yanganyijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2, iyi kipe ya KNC ni yo yabanje gufungura amazamu, ku gitego cya Maxwell Njoumekou yashyizemo ku munota wa 34. Iki gitego Rutsiro FC yacyishyuye ku munota umwe wari wongerewe kuri 45 y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri hagiyemo ibindi bitego birimo icya Gasogi United cyatsinzwe Dany Niyongira mu gihe Rutsiro FC yishyuriwe na Matata Gakuru kuri penaliti yateye neza ku munota wa 80 w’umukino.

Undi mukino wabaye ni uwahuje Rwamagana City na Kiyovu Sports, warangiye Urucaca ruwucyuye ku bitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa