skol
fortebet

KNC yongeye gukanga Rayon Sports bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko asanzwe abigenza agiye guhura na Rayon Sports,Umushoramari Kakooza Nkuriza Charles usanzwe ari nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko iyi kipe ifite abafana benshi bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona azayinyagira.
KNC utajya aripfana kuri Rayon Sports,yavuze ko azayinyagira ibitego 4-2 mu mukino wa mbere wa shampiyona bazahuramo kuwa 18 Kanama 2023.
Aganira n’Ikinyamakuru Rwanda Magazine,uyu mugabo yagize ati " Mfite ubwoba ko bagiye guhagarika imikino ya gishuti. Mbikubwiye (...)

Sponsored Ad

Nkuko asanzwe abigenza agiye guhura na Rayon Sports,Umushoramari Kakooza Nkuriza Charles usanzwe ari nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko iyi kipe ifite abafana benshi bazahura ku munsi wa mbere wa shampiyona azayinyagira.

KNC utajya aripfana kuri Rayon Sports,yavuze ko azayinyagira ibitego 4-2 mu mukino wa mbere wa shampiyona bazahuramo kuwa 18 Kanama 2023.

Aganira n’Ikinyamakuru Rwanda Magazine,uyu mugabo yagize ati " Mfite ubwoba ko bagiye guhagarika imikino ya gishuti. Mbikubwiye hakiri kare, Rayon Sports nzayitsinda ibitego 4-2."

Ibi yabivuze nyuma yo kugaragaza ko atishimiye imisifurire mu mukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka kumutsinda ibitego 2-1 mu mwaka w’imikino ushize aho yari yemeje mbere ko nimutsinda azaba ariwe Perezida wugayitse [imfube] muri shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe ya shampiyona y’umwaka wa 2023-24,izatangira kuwa 18 Kanama 2023 Gasogi United yakira Rayon Sports.

Umukino uba witezwe na benshi muri shampiyona,uhuza Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki ya 29 Ukwakira 2023. APR FC niyo izabanza kwakira,azaba ari ku munsi wa 9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa