skol
fortebet

Kurt Zouma yatangaje ubugome yigeze gukorerwa n’umutoza Jose Mourinho wamuzamuye

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Myugariro wa Chelsea,Kurt Zouma w’imyaka 25 yatangaje ko uwahoze ari umutoza we Jose Mourinho yigeze kumuhemukira amwita umwanda amuziza kwitwara nabi mu mukino.

Sponsored Ad

Zouma wakuriye muri St Etienne ariko akazanwa muri Chelsea na Mourinho akiri muto cyane mu mwaka wa 2014, yatangaje ko nubwo uyu munya Portugal yamuzamuye ariko yigeze kumutuka ngo ni umwanda amuhora ko yitwaye nabi mu mukino.

Mu kiganiro Zouma yahaye RMC Sport yagize ati “Ntabwo nibuka neza umukino twakinnye tugatsindwa ibitego 3-1.Umunsi wakurikiyeho Mourinho yarampamagaye ambaza niba meze neza.Nramusubije nti meze neza,arongera arabimbabaza musubiza “Yego” ambaza niba ibyo naraye nkoze nari mbizi.

Naramusubije nti yego ahita ambwira ati “muri iyi weekend wari umwanda.”Byarambabaje cyane ariko bintera gukora cyane kugira ngo nze kumusubiriza mu kibuga.Byarambabaje ariko narakoze cyane kugira ngo mwereke ko nahindutse.”

Zouma yavuze ko atemeranya n’abavuga ko Jose Mourinho adaha amahirwe abakiri bato kuko we yayamuhaye kandi yari akiri muto gusa yemeza ko uyu munya Portugal akunda gutsinda cyane ndetse akora buri kimwe kugira ngo atsinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa