skol
fortebet

Kwanga kurekura Messi byatangiye kugira ingaruka kuri FC Barcelona

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona iri kurwana inkundura kugira ngo igumane kizigenza Lionel Messi ariko uku kwanga kurekura uyu mukinnyi byatumye bamwe mu bakinnyi yifuza barimo Lautaro Martinez banga kuyerekezamo.

Sponsored Ad

FC Barcelona imaze igihe kinini yifuza uyu rutahizamu wa Inter Milan ndetse nawe yifuzaga kuyerekezamo ariko kubera ukuntu yanze kurekura Messi ku neza nawe ngo yafashe umwanzuro wo kutayerekezamo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 niwe FC Barcelona yifuzaga gusimbuza Luis Suarez ariko akavuyo katejwe no gushaka kugenda kwa Messi katumye uyu rutahizamu avuga ko atifuza kwerekeza muri Barca kubera ko basuzuguye Messi.

Barcelona irashaka kurekura abakinnyi bayo benshi batagitanga umusaruro barimo na Suarez wamaze kubwirwa ko yakwishakira ikipe.

Ikeneye gusimbuza aba bakinnyi,ariyo mpamvu imaze amezi menshi ishaka uyu rutahizamu uvuka mu gihugu kimwe na Messi cya Argentina,ariko uyu Lautaro Martinez yavuze ko nta gahunda agifite yo kwerekeza muri Barca kuko iri gutesha umutwe Lionel Messi akunda cyane.

Ubuyobozi bwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri Espagne, La Liga, buvuga ko ingingo yo muri kontaro ivuga ko ikipe yagura rutahizamu Lionel Messi igomba kubanza kwishyura Barcelona miliyoni 700 z’ama-euro, igifite agaciro.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Messi w’imyaka 33 y’amavuko yabwiye iyi kipe ko yifuza kuyivamo.

Ndetse ejo ku cyumweru, ntabwo yitabiriye isuzumwa na muganga rikorwa mbere yuko umwaka w’imikino mushya utangira.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine afite gahunda yo kwifashisha ingingo yo muri kontaro afitanye na Barcelona imwemerera kuyivamo ku buntu, ariko iyi kipe ivuga ko igihe yari abyemerewe cyamaze kumurengana.

None ubu La Liga iravuga ko itazandukura (itazasiba) Messi mu bakinnyi bo muri iyi shampiyona, keretse iyo ngingo yo kwishyura miliyoni 700 z’ama-euro imaze kubahirizwa.

Mu itangazo La Liga yasohoye yagize iti:

"Bijyanye n’itegeko rikurikizwa, La Liga ntabwo izemera ubusabe bwo kwandukurwa nk’umukinnyi wo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Espagne keretse amafaranga avugwa mu ngingo ijyanye no kuva mu ikipe amaze kwishyurwa".

Ejo ku cyumweru, byari biteganyijwe ko Messi aba ari ku kibuga cy’imyitozo cya Barcelona saa yine n’iminota 15 za mu gitondo ku isaha yaho (ari nayo yo mu Rwanda no mu Burundi), ariko ntiyahageze.

Abanyamategeko be barateganya kwisunga ingingo iri muri kontaro nshya y’imyaka ine yagiranye n’iyi kipe mu mwaka wa 2017.

Iyo ngingo yajyaga kumwemerera kuva muri iyi kipe ku buntu iyo abisaba bitarenze tariki ya 10 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Abanyamategeko be barateganya gushinga urubanza bavuga ko iyo tariki, yari ihuye n’isozwa rya shampiyona, ubu ntacyo ikivuze kubera ko icyorezo cya coronavirus cyatumye habaho gutinda, umwaka w’imikino ukongerwa bigatuma ikipe ikina kugeza mu kwezi kwa munani.


Lautaro Martinez yanze kwerekeza muri FC Barcelona kubera ko iri gutesha umutwe Messi

Ibitekerezo

  • Nge ndumva Messi ikipe ya kuriyemo ndetse ikanamugira icyamamare bigeze hariya ndetse nawe akayiha umusaruro uko bikwiye ndumva uwo waba ari umwanzuro ugayitse. Ndumva ahubwo yakagombye gusigara akayifasha no kongera kuza ku rwego yaririho mbere ariko naramuka agiye yaba ahobye cyane ariko barca ntiyahomba koko ikiri no kwiyubaka
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa