skol
fortebet

Kwizera Olivier yakuwe mu bakinnyi Amavubi akoresha kuri Mozambike

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu "Amavubi" Olivier Kwizera ntabwo yemerewe gukina umukino, Amavubi yakira Mozambique kuri uyu munsi, kubera ikarita itukura yahawe muri 1/4 cy’imikino ya CHAN 2020 iheruka kubera muri Cameroon.

Sponsored Ad

Iyi karita uyu munyezamu yayibonye ku munota wa 52 w’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea igitego 1-0 muri CHAN, nyuma y’aho umusifuzi w’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, yemeje ko yakoreye ikosa rutahizamu Yakhouba Barry, ni naho haje kuva igitego Amavubi yatsinzwe muri uyu mukino.

Nubwo benshi bumvaga ko amarushanwa atandukanye ariko CAF yemeje ko uyu mukinnyi atemerewe gukina uyu mukino wo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 wakoze kuri Kwizera,wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 Amavubi yakinaga na Guinea.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota 52, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kwisanga asigaranye na rutahizamu wa Guinea, Yakhouba Barry ashaka uburyo amubuza gutambuka kugira ngo ajye gutsinda, yisanga amukoreye ikosa ritavuzweho rumwe.

Umusifuzi w’umunya-Maroc, Samir Guezzaz yahise asifura ikosa ndetse aha uyu munyezamu ikarita y’umuhondo.

Nyuma yo gutanga ikarita y’umuhondo yaje no guhamagarwa ajya kureba kuri VAR, aho yahise aza maze ahanagura ikarita y’umuhondo yari yamahuye amuha umutuku.

Iyi karita ntiyavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko nta hantu na hamwe uyu mukinnyi yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

Ibi bivuze ko Amavubi araza kwitabaza umwe mu banyezamu afite hagati ya Ndayishimiye Eric Bakame cyangwa se Mvuyekure Emery ukina muri Tusker FC yo muri Kenya.

Ikipe y’Igihugu irakina kandi idafite Hakizimana Muhadjiri warwaye COVID-19 akava mu mwiherero, Kimenyi Yves wasimbuwe na Rwabugiri Umar nyuma yo kuvunika ndetse Bayisenge Emery ushidikanywaho kubera imvune.

Kubura Rwatubyaye Abdul na Muhire Kevin batitabiriye ubutumire nyuma yo kwimanwa n’amakipe yabo, na byo ni icyuho mu Ikipe y’Igihugu. Mutsinzi Ange na Manzi Thierry ni bo bashobora kuvamo ufatanya na Nirisarike Salomon mu mutima w’ubwugarizi.

Mozambique ni yo iheruka gutsinda umukino wayihuje n’u Rwanda i Kigali ku bitego 3-2, ubwo wari wabereye kuri Stade Amahoro muri Kamena 2016.

Iki gihugu cyatsinze kandi u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’amajonjora y’uyu mwaka w’imikino wabaye mu Ugushyingo 2019. Igitego kimwe cyatsinzwe na Sugira Ernest muri Kamena 2015, ni cyo cyahesheje u Rwanda intsinzi imwe rukumbi rufite kuri Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2022 izabera muri Cameroun mu 2022, Amavubi ni yo kipe itarabona igitego mu mikino ine imaze gukinwa (ni ukuvuga mu minota isaga 360). Yatsinzwe na Mozambique 2-0, na Cameroun 1-0 mu gihe yanganyije na Cap-Vert ubusa ku busa inshuro ebyiri.

Uyu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda F uratangira saa cyenda z’amanywa. Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, akurikiye Mozambique inganya na Cap-Vert amanota ane mu gihe Cameroun ifite amanota 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa