skol
fortebet

Kwizera Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda mu nyandiko isa neza nk’iya Karius [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu Kwizera Olivier uherutse gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi,yakoporoye inyandiko ya Karius watanze Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsindwa na Real Madrid ibitego 3-1,ubwo yasabaga imbabazi abanyarwanda.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu wakoze ikosa rikomeye ubwo yashakaga gucenga rutahizamu Jonathan Kodjia agahusha umupira uyu rutahizamu wa Cote d’Ivoire agatsinda igitego,yiganye mugenzi we Karius bahuje amakosa, yandika amagambo asa neza n’ayo uyu munyezamu wahoze akinira Liverpool mbere y’uko atizwa muri Beskitas yatangaje.

Kwizera yatengushye abanyarwanda kuri Cote d’Ivoire

Kwizera yagize ati “Sindabasha gusinzira kugeza ubu.Ibyo nakoze biracyambunga mu mutwe.Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye,kuri mwe bafana ndetse n’abatoza.Ndabizi ko nakoze ikosa ryatumye mubabara.Murakoze kandi tuzagarukana imbaraga.”

Kwizera yanditse kumbuga nkoranyambaga ze amagambo asa neza n’ayo Lloris Karius yanditse ku rubuga rwa Instagram ubwo yari amaze gukorera amahano mu mujyi wa Kiev none benshi mu bafana bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga aho bavuze ko yamukopeye amakosa anamukopera inyandiko.

Karius yatsindishije Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Kwizera Olivier yaraye yuriye indege imwerekeza mu ikipe ye ya Free state Stars yo muri Afrika y’Epfo nayo imufitiye urwikekwe kubera kuyitsindisha ku mukino baheruka gukina na Cape Town city,bakanganya ibitego 2-2.



Kwizera yiganye Karius yandika amagambo ameze kimwe n’aye ubwo yasabaga imbabazi abanyarwanda

Ibitekerezo

  • Bigaragara ko Kwizera Olivier akeneye koko umuganga wo mumutwe nkuko Castar yabivuze. Ibaze nawe umuntu ukopera amakosa agakopera nuko ibaruwa isaba imbabazi yanditswe. Ibi bivuze ko yakoze ibyo yari yapanze neza. Uyu mukinnyi ntakwiye kongera kugaragara mu ikipe y’igihugu rwose. Abatoza bakeneye kumufasha bazamwohereze i Ndera kuko ntakindi yirengeje ataberetse. Bibaho ariko arashimangiro ko gutsindisha amavubi byari muri gahunda ye kuko niba Mashami yari yaraye abimibujije akanabyongera ndatekereza ko ntacyo yamuhishe kindi. Kwizera Olivier= a stupid star.

    Bigaragara ko Kwizera Olivier akeneye koko umuganga wo mumutwe nkuko Castar yabivuze. Ibaze nawe umuntu ukopera amakosa agakopera nuko ibaruwa isaba imbabazi yanditswe. Ibi bivuze ko yakoze ibyo yari yapanze neza. Uyu mukinnyi ntakwiye kongera kugaragara mu ikipe y’igihugu rwose. Abatoza bakeneye kumufasha bazamwohereze i Ndera kuko ntakindi yirengeje ataberetse. Bibaho ariko arashimangiro ko gutsindisha amavubi byari muri gahunda ye kuko niba Mashami yari yaraye abimibujije akanabyongera ndatekereza ko ntacyo yamuhishe kindi. Kwizera Olivier= a stupid star.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa