skol
fortebet

Kyle Walker mu marira nyuma yo guca inyuma umugore we akirukanwa mu nzu

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Man City,Kyle Walker yagize icyo avuga ku bubabare bwo kwirukanwa mu rugo rwe ndetse no kuba asezera umuhungu we agiye kuryama anyuze ku rubuga rwa Facetime aho kuba yabikora bari kumwe.

Sponsored Ad

Uyu mwongereza w’imyaka 33,yerekanye ko yicujije cyane nyuma yo gukora "amahitamo y’ubucucu n’ibyemezo by’ubugoryi"agaca inyuma umugore we aho yasambanye mu ibanga na Lauryn Goodman bakabyarana abana babiri.

Yasabye kandi imbabazi Annie,n’abana be batatu kandi yemera ko umuntu umwe nyirabayazana ari we.

Ati: "Ibyo nakoze biteye ubwoba kandi ndabyemera".

Nafashe amahitamo y’ubugoryi n’imyanzuro y’ubucucu.Ntabwo nabasha kwiyumvisha ibyo Annie ari gucamo.Nagerageje kumubaza ariko afite uburibwe n’umubabaro.

Umugabo wari ukwiye kumukunda.kumwitaho no kuhaba kubwe,niwe wakoze ibi."

Uyu Myugariro wa Manchester City yirukanwe mu rugo n’umugore we wababaye,Annie Kilner, nyuma y’uko Lauryn ashyize hanze ko yabyaranye n’uyu mukinnyi undi mwana ku munsi wa Boxing Day.

Yohereje ubutumwa kuri Instagram yemeza ko Kyle babyaranye umwana wa kabiri mu ibanga.

Ubu Kyle yibana wenyine mu nzu ikodeshwa ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amapawundi mugihe umugore we basezeranye,Annie yitegura kwakira umwana wabo wa kane.

Kyle Walker yaciye inyuma umugore we, aryamana n’umunyamideri Lauryn Goodman ndetse bimenyekana muri 2020, umwana afite amezi 5,bitangajwe n’iyi nshoreke.

Myugariro Walker yasabye imbabazi, Madame we Annie aramubabarira barongera barabana.

Muri 2022 , Walker yaravunitse, amara igihe yivuza bituma yongera guca inyuma umugore we n’iyi nshoreke ye Lauryn ayitera inda nanone,kandi yari yarasabye imbabazi Madame n’abana, akemera ko atazongera.

Kuri iyi nshuro,Lauryn Goodman niwe wongeye kwihamagarira,Annie, amubwira ko basangiye umugabo, ndetse ko bafitanye abana 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa