skol
fortebet

Kylian Mbappé yahishuye ibyo yifuza ngo yerekeze muri Real Madrid

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo ibinyamakuru byinshi ku isi bikomeje kwemeza ko rutahizamu Kylian Mbappe yamaze kwemera kujya muri Real Madrid,hari amakuru avuga ko hari ibyo yasabye iyi kipe ndetse ko itabimuhaye atayerekezamo.

Sponsored Ad

Mbappe ufite imyaka 25 azasoza amasezerano muri PSG mu mpera za Kamena,bityo ashobora kuva ku mugaragaro muri Ligue 1 ku buntu uyu kipe ye itabashije kumusinyisha.

Umuyobozi wa PSG,Nasser Khelaifi,uyu munsi yatangaje ko Mbappe atarafata umwanzuro w’aho azerekeza mu mwaka w’imikino utaha bityo amakuru ari kuvugwa ari ibihugu.

Uyu mugabo ari gukora iyo bwabaga ngo atume Kylian Mbappé aguma i Paris,cyane ko ariwe mukinnyi ukomeye kandi ukunzwe cyane kurusha abandi b’Abafaransa.

Ikinyamakuru Le Parisien, kiratangaza ko PSG yasabye Mbappé gusinya imyaka ibiri,akajya ahembwa Miliyoni 80 z’ama Euros buri mwaka.

Sibyo gusa kandi,iyi kipe yamwemereye uduhimbazamusyi twinshi twatuma akomeza kuyoragura ibifaranga i Paris.

Amakuru yaturutse muri Espagne yagaragaje ko uyu mukinnyi afite ibyifuzo bitatu kugira ngo yerekeze muri Real Madrid birimo guhabwa umushahara mbumbe wa miliyoni 50 z’amayero (42.6m) ku mwaka.

Nk’uko byatangajwe na Cadena SER, ngo ibyo byatuma arusha kure cyane bagenzi be bakinana kuko ngo Jude Bellingham na Vinicius Junior binjiza hafi kimwe cya kabiri cyayo.

Hejuru yibyo, Mbappe arashaka amafaranga yo gusinya angana n’amayero miliyoni 125 (£ 106m).

Aya angana n’amafaranga Real yaba yarasabwe kwishyura kuri Mbappe mu mpeshyi agifite amasezerano, kandi aya mafaranga azahabwe we na nyina, Fayza Lamari,ushinzwe kumushakira amakipe.

Icyifuzo cya gatatu cya Mbappen’uguhabwa igice kinini cy’amafaranga yishyurwa mu gucuruza isura ye.

Nta mukinnyi n’umwe Real Madrid iha na gake ku mafaranga yinjiza mu gucuruza isura ye ariko Mbappe yasabye ko yajya ahabwa 60% ku byinjiye mu kumucuruza.

Iyi ngingo niyo igoye kuko ubusanzwe Real Madrid yungukira mu gucuruza ibi byamamare iba yaguze bityo bishobora kugorana.

Amakuru avuga ko Real Madrid ishobora kureka Mbappe ikazana Haaland wa Man City cyane ko ngo mu masezerano ye harimo ingingo imwemerera kwerekeza muri iki kigugu kimushatse.

Mbappe mu masezerano ye muri PSG harimo ingingo y’uko yakongerwa umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa