skol
fortebet

Kylian Mbappe yaraye akoze amateka yaherukaga mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1958

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

Impaka ni ndede ku bakunzi ba ruhago bibaza kuri nimero 10 yatumbagiye ikagera mu kirere yaraye ikoze amateka akomeye yo kwihaniza Argentina mu buryo buryoheye ijisho, umusore Kylian Mbappe w’imyaka 19.

Sponsored Ad

Mbappe wabaye intwari Abafaransa bose bari kuririmba ndetse abandi bakamushyira mu nyikirizo z’indirimbo zabo,yaraye akoze agahigo kaherukaga mu gikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1958 ko kuba undi mukinnyi wiyongera kuri Pele ubashije gutsinda ibitego 2 mu mikino yo gukuranamo y’igikombe cy’isi.

Uyu musore w’imyaka 19 yakoze amateka ubwo mu mukino wa 1/16 bahuyemo na Argentina bakayitsinda ibitego 4-3 yatsinze ibitego 2 ndetse akitwara neza kurusha amazina akomeye nka Lionel Messi,Antoine Griezmann na Paul Pogba.

Mbappe ukinira PSG yaraye ashyize izina rye ku rutonde rw’abakinnyi b’ibyamamare bakwiriye gutinywa na buri wese nyuma yo gutsinda ibitego 2 ku myaka ye mike,ndetse agafasha Ubufaransa gusezerera Messi na bagenzi be.

Nyuma yo guhabwa amanota 9,5 ku icumi,Mbappe yatowe nk’umukinnyi w’umukino ndetse yitezwe gufasha Ubufaransa mu mukino wa 1/4 bazahuramo na Uruguay.

Ibitekerezo

  • France oyeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa