skol
fortebet

Kylian Mbappe yasabye akayabo k’umushahara amakipe yifuza kumusinyisha mu mpeshyi

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG akomeje guhangayikisha amakipe menshi amwifuza kubera igiciro cye n’umushahara yifuza, cyane ko ari umwe mu bakinnyi bakiri bato uhagaze neza cyane.

Sponsored Ad

Mu bigugu byifuza uyu Mufaransa bivugwa ko hinjiyemo Manchester City ariko ngo ishobora kutemera kumuha akayabo k’ umushahara w’ibihumbi 600 by’amapawundi ku cyumweru mu rwego rwo kwirinda ko byateza umwuka mubi mu rwambariro.

Pep Guardiola arashaka rutahizamu usimbura Sergio Aguero ariyo mpamvu ahanze amaso abarimo Erling Haaland,Harry Kane na Romelu Lukaku.

Byavuzwe ko Guardiola akunda cyane Mbappe umaze gutsinda ibitego 25 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.

Hari amakuru avuga ko Mbappe yifuza ko ikipe yasinyira mu mwaka w’imikino utaha yazajya imuhemba akayabo k’ibihumbi £600,000 ku cyumweru.

Mbappe wazamukiye muri AS Monaco asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na PSG ndetse natongera amasezerano azagendera Ubuntu mu mwaka wa 2022 ariko amakipe menshi ari kurwanira kugura uyu mwaka usigaye.

Amakipe yose amwifuza,asabwa na PSG kwishyura akayabo ka miliyoni £174 igihe isoko rizaba rifunguye mu mpeshyi.

Real Madrid irifuza kugura Mbappe mu gihe na Liverpool iri gucungira hafi kugira ngo igure uyu Mufaransa waciye ibintu mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya Manchester City yifuza Mbappe ariko ngo Pep Guardiola atinya ko aguze uyu mukinnyi akamwemerera akayabo k’umushahara bishobora kumuteranya n’abakinnyi be bakomeye nabo bagasaba umushahara wo hejuru.

Ikinyamakuru The Athletic kivuga ko Manchester City yifuza umunya Norway ukinira Borussia Dortmund witwa Erling Haaland unifuzwa n’andi mkipe nka Real, Chelsea, Manchester United, Bayern Munich na Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa