skol
fortebet

Kylian Mbappe yaciye ibintu kubera ibyo yasabye PSG ko imukorera mbere y’uko ayerekezamo

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe yaciye ibintu hirya no hino kubera ibyo yasabye ikipe ya PSG mbere y’uko ayerekezamo birimo kumushakira indege yo kujya imutwara igihe abyifuje,birimo kumugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha Neymar igihe yaba atwaye Ballon d’Or ndetse no kureka se umubyara akajya yitabira imyitozo.

Sponsored Ad

Mbappe werekeje mu ikipe ya PSG umwaka ushize,yagondoje ikipe ya PSG kubera ibyo yayisabaga kugira ngo ayerekezemo gusa bimwe yarabihawe ibindi abwirwa ko bitashoboka.

Nkuko ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel gikunze gutangaza ibintu byahishwe cyabitangaje,Mbappe yasabye ibintu byinshi ikipe ya PSG mbere y’uko ayerekezamo.

Ikintu cya mbere Mbappe ysabye PSG,ni uko yagombaga kumwemerera ko azahabwa umushahara uruta uwa Neymar naramuka yegukanye Ballon d’Or iyi kipe irabyanga.

PSG kandi yanze ubusabe bwa Mbappe bwo guhabwa indege yihariye yo kumutwara nibura amasaha 50 mu mwaka,ikamujyana aho ashaka hose.

Bimwe mu byo PSG yemereye Mbappe ni ukumwishyurira ibihumbi 26 by’amapawundi ku bintu bwite akenera birimo umushoferi,umurinzi ndetse n’umukozi.

Ababyeyi ba Mbappe basabye PSG ko igomba gusinyira ko hari ibyo izaha Mbappe igihe cyose izaba ikuwe muri UEFA Champions League n’ibihano bya Financial Fair Play ndetse no kwemerera se kujya areba imyitozo ya PSG buri gihe.

Der Spiegel yavuze ko impamvu Kylian Mbappe yanze kujya muri Real Madrid kandi yaremeraga kwishyura akayabo ka miliyoni 166 zingana n’izo PSG yamutanzeho ari uko yatinyaga guhangana na Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Karim Benzema.

Mbappe ahembwa miliyoni 8,7 z’amapawundi ku mwaka,ni umwe mu bakinnyi benshi bemeza ko azagera ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka 10 bayoboye isi.



Mbappe yasabye ibya mirenge PSG mbere y’uko ayerekezamo

Ibitekerezo

  • Indege,amafaranga,abagore,etc...Nibwo buzima abantu bashaka:Ubukire,kwishimisha n’ibyubahiro.Ariko Yesu yigeze kubaza abantu ati "byakumarira iki gukira cyane hanyuma ugapfa ukabisiga?".Hanyuma abasaba "gushaka mbere na mbere Ubwami bw’imana",aho guhera mu byisi gusa.Turabita tukajya mu gitaka,tukabora.Ariko umuntu ukunda imana,akayishaka ashyizeho umwete,imana izamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kumuzura ku munsi w’imperuka.Soma Yohana 6:40.Ikibabaje nuko usanga ibyerekeye imana ntacyo bibwiye abantu.Ntitukishinge biriya bavuga ngo iyo dupfuye tuba "twitabye imana".Ni ikinyoma.Iyo upfuye wiberaga mu byisi gusa,biba birangiye.Kubera ko imana ifata abantu bibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Soma Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa