skol
fortebet

Leta ya Brazil igiye gufatira imitungo ya Ronaldinho kubera amadeni

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona na AC Milan, Ronaldinho,aravugwaho kunanirwa kwishyura amadeni y’imisoro byatumye leta ifata umwanzuro wo gufatira imitungo ye ebyiri kugira ngo yishyure.

Sponsored Ad

Abashinzwe imisoro bategetse ko hakorwa igenagaciro ry’imitungo itimukanwa y’uyu munyabigwi iri i Rio de Janeiro n’aho yavukiy i Rio Grande do Sul kugira ngo bashobore kwiyishyura amafaranga bafitiwe n’uyu wahoze mu mupira w’amaguru bibaye ngombwa.

Aba bashinzwe imisoro barakajwe nuko basanze kuri konti za Ronaldinho basanze nta kintu kiriho nkuko ibinyamakuru bibitangaza.

Mu Ugushyingo 2018,uyu mugabo w’imyaka 43 nabwo imitungo ye irimo imodoka zihenze n’ibindi bishushanyo bihenze byafatiriwe na leta nyuma y’aho we n’umuvandimwe we Roberto de Assis Moreira bashinjwaga kunanirwa kwishyura amande baciwe nyuma y’ibikorwa byabo by’urukundo.

Ukwezi kwakurikiyeho,pasiporo zabo zarafashwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bubitegetse kubera ibyaha byo kubaka mu buryo butemewe mu gace karinzwe.

Ibi byabaye nyuma y’aho barebye kuri konti ya Ronaldinho bagasangaho amapawundi 5 angana n’arenga gato ibihumbi 5000 FRW.

Nyuma y’aho bamaze ukwezi kurenga bafungiwe muri gereza muri Paraguay aho bashinjwaga gukoresha pasiporo mpimbano.

Aba bombi barekuwe basabwe kwishyura ibihumbi 153 by’amapawundi aho Ronaldinho yishyuye ibihumbi 68 hanyuma uyu muvandimwe we yishyura asigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa