skol
fortebet

Lionel Messi agiye gutandukana n’ikipe ya PSG

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko Lionel Messi yiteguye guhindura ibitekerezo maze akava muri Paris Saint-Germain muri iyi mpeshyi.
Amasezerano y’uyu munyabigwi ararangirana n’uyu mwaka w’imikino,ndetse ngo PSG yifuzaga kumuha undi mwaka umwe nubwo ngo yamusabye kugabanya umushahara.
Mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar mu mwaka ushize,Messi w’imyaka 35 yafashije Argentine kwegukana igikombe bituma benshi babona ko agikomeye.
Ise wa Messi witwa Jorge yabwiye Perezida wa PSG, Nasser (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko Lionel Messi yiteguye guhindura ibitekerezo maze akava muri Paris Saint-Germain muri iyi mpeshyi.

Amasezerano y’uyu munyabigwi ararangirana n’uyu mwaka w’imikino,ndetse ngo PSG yifuzaga kumuha undi mwaka umwe nubwo ngo yamusabye kugabanya umushahara.

Mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar mu mwaka ushize,Messi w’imyaka 35 yafashije Argentine kwegukana igikombe bituma benshi babona ko agikomeye.

Ise wa Messi witwa Jorge yabwiye Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi ko Lionel yemeye kuguma muri iyi kipe gusa ngo uyu mukinnyi yaba yamaze kwisubiraho ashaka kwigendera.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Equipe kibitangaza, Messi n’iyi kipe ’bari hafi yo gutandukana’, uyu mukinnyi akerekeza ahandi uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ibiganiro byabaye mu byumweru bishize, byarangiye izi mpande zombi zitabashije kumvikana.

Umuryango w’uyu mukinnyi urashaka gusubira muri FC Barcelona, ​​aho yamaze ubuzima bwe bwose mbere yo kwimukira i Paris muri 2021.

PSG yasabye Messi kugabanya umushahara we 25 % kuri miliyoni 25.6 z’amapawundi ahembwa buri mwaka kugira ngo itazahabwa ibihano bya Financial Fair play.

Messi nawe ngo arasaba guhabwa icyizere cy’umutoza n’abakinnyi bashya bazagura mu mpeshyi gusa PSG ntiyemeye kumumara impungenge.

Messi ngo arambwiwe kwikorezwa ibyo kwitwara nabi kwa PSG isigaye itsindwa umusubirizo.

Abafana bamuvugirije induru mu mukino baheruka gutsindwa na Lyon mu rugo gusa umutoza wa PSG,Galtier yavuze ko aba bafana ari indashima kuko Messi amaze kubatsindira ibitego 17 anatanga imipira 17 yavuyemo ibitego.

Ikipe ya FC Barcelona yarahiye ko yifuza kugarura Lionel Messi kuri Camp Nou mu mpeshyi ndetse ibiganiro byaratangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa