skol
fortebet

Lionel Messi ari gusarura miliyoni 60 z’Amadorali ya Amerika buri Mwaka

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi hafi atatu umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Lionel Messi atangiye gukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaze kuzana impinduka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu.

Sponsored Ad

N’ubwo ikipe ya Inter Miami ihagaze ku mwanya udashamaje ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku makipe yo mu karere k’iburasirazuba k’Amerika, Lionel Messi ayifatiye runini. Hari abakunzi b’iyi kipe batangiye kumufata nk’umucunguzi wo ku rwego rwa ya mvugo ngo “waturekura twagwa”.

Mu mikino 12 amaze gukina mu marushanwa yose hamwe akomatanyije, Messi amaze gutsindira ikipe ye nshya ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.
Ikirenze kurushaho, ni uko Messi yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya Leagues Cup gihuza amakipe yo muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ayo muri shampiyona ya Megisike, yabaye mu kwezi kwa 8 uyu mwaka.

Muri iryo rushanwa rya Leagues Cup Messi ni na we watowe nk’umukinnyi w’intyoza kurusha abandi (Most Valuable Player). Imbaraga n’imbaduko uyu mukinnyi w’igihangange yatangiranye, byatumye abafana ba Inter Miami bongera kugira ububyutse. Ku ruhande rwe Lionel Messi, atangaza ko amerewe neza, ubuzima bukaba ari ntamakemwa mu ikipe nshya.

Mu rwego rwo kurushaho kongerera imbaraga ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi amaze kugeza ku buyobozi bwayo igitekerezo cyo gusinyisha Luca Modric, kabuhariwe w’Umunyakorowasiya ukina hagati mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye.

Iki gitekerezo gishyigikiwe n’umwe muri ba nyiri iy’ikipe Inter Miami, umwongereza David Beckham. Amahirwe yo kwegukana Modric akaza gukinana n’uwo bahoraga bahangaye mu makipe y’abakeba ari yo FC Barcelone na Real Madrid ashobora kwiyongera. Cyane cyane ko uyu Munyakorowasiya atakibona umwanya wo kubanza mu kibuga kubera ko umutoza Carlo Ancelotti asigaye ahitamo kwifashisha Jude Bellingham, umukinnyi w’Umwongereza w’imyaka 20.

Kugeza ubu, nk’uko tubikesha ikinyamakuru k’imikino World Soccer Talk cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, imyenda yanditseho Lionel Messi ni iyo iza ku mwanya wa mbere mu yaguzwe n’abafana benshi muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka w’imikino.

Umushahara wa Lionel Messi ungana n’amadolari miliyoni 60 ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku mwaka. Amasezerano ye muri Inter Miami yatangiye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka akazarangira mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa