skol
fortebet

Lionel Messi na Pepe Guardiola bashobora guhurira mu yindi kipe ikomeye I Burayi

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Ibyamamare mu mupira w’amaguru ku isi birimo umutoza ukomeye Pep Guardiola uri gutoza Manchester City ubu na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi bishobora guhurira mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani,mu mwaka w’imikino utaha.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ikipe ya Juventus ishaka kumena Banki ikazana Guardiola na Messi bakayifasha kubaka ubwami bukomeye mu mupira w’amaguru.

Juventus ntabwo ihangayikishijwe n’amafaranga yatanga kuri ibi byamamare kuko ngo icyo ishaka ari ukubaka ikipe itajegajega ya Messi na Ronaldo.

Ubuyobozi bwa Juventus ngo ntibwishimiye ukuntu umutoza Maurizio Sarri ari kwitwara muri iki gihe cyane ko aherutse gutsindwa na Hellas Verona mu buryo budasobanutse ibitego 2-1.

Guardiola wari umaze imyaka 2 ahesha Man City ibikombe bitandukanye, ngo ashobora kwerekeza mu Butaliyani akahatwarira ibikombe nkuko yabigenje no muri Barcelona na Bayern Munich.

Icyakora biravugwa ko kuza kw’aba bagore kuzatuma abakinnyi benshi birukanwa hagasigara bake barimo Miralem Pjanic, Paulo Dybala na Leonardo Bonucci bakina mu buryo Guardiola akunda.

Messi ntamerewe neza mu ikipe ya FC Barcelona ndetse ubushize yateranye amagambo n’ushinzwe siporo Eric Abidal mu gihe Guardiola we bizwi ko iyo ikipe atoza itangiye gutsindwa ahita ashaka ahandi yigira.


Biravugwa ko Messi na Ronaldo bashobora gukinana muri Juventus umwaka utaha

Ibitekerezo

  • Ibyo bintu byaba bidasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa