skol
fortebet

Lionel Messi yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye umuzamu wa Elche

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa FC Barcelona ufatwa na benshi ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho ku isi,yatunguwe cyane n’igikorwa cyiza cyane Lionel Messi yamukoreye ubwo umukino wabahuzga wari urangiye.

Sponsored Ad

Ubwo umukino wa Shampiyona wahuje Elche na FC Barcelona wari urangiye iyi kipe y’ubukombe ku isi itsinze ibitego 3-0,umunyezamu wa Elche witwa Edgar Badia yegereye Lionel Messi amusaba umupira yakinnye yambaye,nk’ibisanzwe kuri uyu munyabigwi ahita awumuha ariko nawe amusaba uwe biramutangaza cyane kuko atari yiteze ko umukinnyi wa mbere ku isi yamwaka umupira.

Lionel Messi akunze gusabwa imipira n’abakinnyi batandukanye ariko rimwe na rimwe ntabasabe iyabo ariyo mpamvu Edgar Badia yatunguwe ubwo Messi yamusabaga ko nawe yamuha uwe.

Uyu munyezamu w’imyaka 29 yatsinzwe ibitego 2 na Lionel Messi muri 3-0 ikipe ye yatsinzwe na FC Barcelona gusa nyuma y’umukino yanze kugenda adasabye Messi uyu mupira we.

Icyakora Edgar Badia nawe avuka mu ntara ya Catalonia ibamo ikipe ya FC Barcelona ikinamo Messi umaze gutwara Ballon d’Or 6.

Umwe mu bafana bakunze iki gikorwa cya Messi yagize ati “Byiza cyane.”Undi yagize ati “Ibi bintu ni byiza.”

Ibitego bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Jordi Alba byafashije FC Barcelona gusatira Atletico Madrid ya mbere na Real Madrid ya kabiri kuko yagize amanota 50,mu gihe Atletico Madrid ya mbere ifite,55,Real Madrid yo ifite 52.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa