skol
fortebet

Lionel Messi yatangaje umutoza yifuza ko yaza gutoza ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Espagne byandika ku mikino byatangaje ko kizigenza wa FC Barcelona,Lionel Messi yagiriye ubuyobozi bw’iyi kipe inama yo kuzana umutoza wa Leeds Marcelo Bielsa kugira ngo asimbure Quique Setien utarigaragaje.

Sponsored Ad

Marcelo Bielsa utarongera amazezerano mu ikipe ya Leeds aherutse kuzamura mu kiciro cya mbere,arifuzwa na Messi kugira ngo aze kuzahura FC Barcelona yagize ibihe bibi cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Messi wifuza gutwara UEFA Champions League ari kapiteni wa FC Barcelona,arifuza Bielsa bakomoka mu gihugu kimwe cya Argentina ko yaza kubatoza.

Marcelo Bielsa w’imyaka 64 azwiho kugira akavuyo n’imyitwarire idahwitse gusa ubuhanga bwe mu gutoza ntawe ubushidikanyaho.

Barcelona nta gikombe na kimwe yatwaye muri uyu mwaka nubwo igicungiye kuri UEFA Champions League bigoye gutwara kubera urwego rwa bamwe mu bakinnyi bayo ruri hasi.

Umutoza Setien ari mu mazi abira kuko amezi 6 yahawe yo gusimbura Valverde atamuhiriye cyane ko yaranzwe no kutumvikana na kizigenza Messi.

Muri FC Barcelona harimo umwuka mubi cyane w’ugomba kuba perezida w’iyi kipe cyane ko Josep Maria Bartomeu uyiyoboye yanenzwe na benshi kunanirwa gushakira umuti bimwe mu bibazo bikomeye iyi kipe yagize.

Bivugwa ko Messi yabwiye ubuyobozi ko kuzana Bielsa byatanga igisubizo mu ikipe ikongera kuba ubukombe cyane ko uyu mwaka yari hasi cyane.


Messi arifuza ko Bielsa yatoza FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa