skol
fortebet

Liverpool yagize ijoro ribi cyane muri Champions League

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool yatsinzwe na Napoli mu mukino wabo wa mbere wo mu itsinda A rya Champions League A ibitego 4-1.
Ikipe ya Jurgen Klopp yatsinzwe ibitego 3-0 mu gice cya mbere ariko byashobokaga kuba byinshi kuko Alisson yakuyemo penaliti yakozwe na Virgil van Dijk ndetse Napoli iyihusha igitego cyari cyabazwe kuri counter attack.
Piotr Zielinski yashyize Napoli imbere ku munota wa gatanu nyuma gato y’uko Victor Osimhen ateye umupira ukgarurwa n’igiti cy’izamu.
Andre-Frank Anguissa na (...)

Andre-Frank Anguissa na Giovanni Simeone bongereye ibitego bya Napoli,mbere yuko Zielinski atsinda igitego cya 4 mu gice cya kabiri.

Igice cya mbere cyari ibibazo kuri Liverpool by’umwihariko kuri myugariro Joe Gomez wagowe cyane na Osimhen gusa uyu munya Nigeria yatanze agahenge ubwo yasimbuzwaga kubera imvune.

Umusimbura we, Simeone, byamutwaye iminota itatu gusa kugirango atsinde igitego cye cya mbere muri Champions League mu gihe Liverpool yasaga n’iyagowe no guhagarika ubusatirizi bwa Napoli.

Icyizere cya Liverpool cyo kugaruka mu gice cya kabiri ikishyura cyarangiye ubwo Zielinski yatsindaga igitego cya 4 gusa yaje kubona impozamarira yatsindiwe na Luis Diaz.

Umukinnyi Liverpool yatiye, Arthur Melo yaje gukina umukino we wa mbere yinjiye mu gice cya kabiri ndetse na mugenzi we Thiago ukina hagati yagarutse avuye mu mvune.

Mu yindi mikino yabaye,FC Barcelona yatsinze Victoria Plzen ibitego 5-1 birimo 3 byatsinzwe na kizigenza Robert Lewandowski w’imyaka 34.

Richarlison yafashije Spurs gutsinda Marseille yari ifite ikarita itukura ibitego 2-0 yatsinze, mu mukino we wa mbere muri iri rushanwa.

Uko imikino yagenze:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa