skol
Kigali
startimes

Liverpool yaguze ba myugariro 2 nyuma yo kuvunikisha 3 yagenderagaho cyane [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 February 2021 Yasuwe: 4111

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu kwezi kwa mbere ryaraye rifunzwe ikipe ya Liverpool yiyubatse cyane kuko yaguze ba myugariro 2 barimo uwo yatiye muri Schalke 04 witwa Ozan Kabak n’uwo yaguze muri Preston North End witwa Ben Davies.


Liverpool iheruka kuva mu bihe bibi cyane yari imazemo iminsi,yafashe umwanzuro wo kugura abakinnyi bashya bo mu bwugarizi nyuma y’aho abarimo Joel Matip,Joseph Gomez na Virgil Van Dijk bose bashobora kutazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Ozan Kabak yavuye muri Schalke ku ntizanyo ariko niyitwara neza izamugura miliyoni 18 z’amapawundi mu gihe Ben Davies yaguzwe miliyoni 2 z’amapawundi muri Preston.

Nyuma yo kugura Kabak,umutoza Klopp yagize ati “Yaje mu Budage akiri muto cyane kandi buri wese arabizi ko afite impano itangaje.Ubu afite imyaka 20.Akina mu ikipe ye ya kabiri mu Budage nubwo Schalke itari mu bihe byiza muri iyi minsi.Ni impano itangaje cyane kandi twiteguye gukorana nawe.”

Kabak azajya yambara nimero 19 mu ikipe ya Liverpool ndetse yasezeye ku bafana ba Schalke ababwira ko abashimira cyane.

Davies w’imyaka 25 we azajya yambara nimero 28 ndetse yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe yabonye yo gukinira ikipe ikomeye nka Liverpool.

Liverpool yatije umuyapani Takumi Minamino kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

Ikipe ya Arsenal niyo yarekuye abakinnyi benshi kuko yatije Maitland Niles muri West Bromo,Joe Willock muri Newcastle,irekura Shkodran Mustafi werekeje muri Schalke biyongera kuri Ozil na Kolasinac nabo bagiye rugikubita.



Davies na Kabak baje gufasha Liverpool mu bwugarizi

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Europa League: Manchester United yatomboye AC Milan mu gihe Arsenal yahawe...

Kuri uyu wa Gatanu habaye Tombola ya 1/16 cya Europa League kizatangira...
26 February 2021 Yasuwe: 4452 0

Rayon Sports yavuze impamvu abakunzi bayo bacogoye ku gutanga umusanzu...

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru imurika...
26 February 2021 Yasuwe: 3369 0

Rayon Sports yatangije umushinga wo kubarura abafana bayo uzayihesha...

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021,Rayon Sports yatangije ku...
26 February 2021 Yasuwe: 3271 0

Europa League: Aubameyang yakuye kure Arsenal yari yanizwe cyane na Benfica...

Mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya UEFA Europa League,ikipe ya Arsenal...
26 February 2021 Yasuwe: 3338 0

Lionel Messi yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye umuzamu wa...

Rutahizamu wa FC Barcelona ufatwa na benshi ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha...
25 February 2021 Yasuwe: 4821 0

Umukinnyi wa Liverpool yapfushije umubyeyi we warohamye mu kiyaga

Abakinnyi bakomoka muri Brazil bakomeje kubura ababyeyi babo aho nyuma ya...
25 February 2021 Yasuwe: 3590 0