skol
fortebet

Liverpool yakuye amaso ku mutoza yifuzaga cyane

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool ntizongera gutekereza kuri Xabi Alonso nyuma y’uko yiyemeje kuguma mu ikipe arimo ubu ya Bayer Leverkusen agiye no guhesha igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Iyi kipe yiteguye guha akazi umunya Portugal,Ruben Amorim ndetse ngo uyu ni amahitamo yamaze kuganirwaho imbere mu ikipe nubwo hari abandi bahanzwe ijisho.

Bayern yiteguye gutegereza kugeza igihe Xabi afashe icyemezo ndakuka, ariko biteganijwe ko azaguma i Leverkusen kugeza muri Kamena 2025.

Liverpool iri gushakisha umutoza uzasimbura Jurgen Klopp wamaze kwemeza ko azayivamo uyu mwaka w’imikino urangiye.

Ikinyamakuru The Times kivuga ko Liverpool yamenye ko uyu munya Espagne uhagaze neza yifuza kuguma muri Bayer Leverkusen byibura undi mwaka umwe.

Ikipe ya Alonso ntiratsindwa umukino n’umwe mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino kandi ifite intego yo kuzamura Bundesliga, DFB Pokal na Europa League.

Gahunda ya Alonso yo kuguma i Leverkusen iratuma na Bayern Munich itekereza uko yashaka undi mutoza cyane ko nayo yamushakaga.

Umutoza wa Sporting Lisbon, Ruben Amorim niwe ukundwa n’abayobozi ba Liverpool gusa ahanganye n’uwa Brighton witwa Roberto De Zerbi kuri aka kazi k’iyi kipe ihataniye shampiyona uyu mwaka mu Bwongereza.

Amorim yahesheje Sporting igikombe cya shampiyona bwa mbere mu myaka 19 mu 2021, kandi kuva icyo gihe yazamuye ibikombe bibiri byo mu gihugu ndetse ayijyana mu mikino yo gukuranamo mu Burayi.

Naho De Zerbi, uburyo bwe bwo gukina bwashimishije amakipe menshi akomeye kandi afite uburambe muri Premier League.

Uyu mutaliyani yajyanye ikipe ya Brighton [Seagulls] mu mikino ya 1/8 cya Europa League uyu mwaka ku nshuro yayo ya mbere,nubwo yatsinzwe na Roma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa