skol
fortebet

Lomami yikomye umutoza wa LLB uherutse kwibasira Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2018

Sponsored Ad

Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yanenze bikomeye umutoza wa LLBS4A Bankuwiha Emmanuel uzwi nka ’Mayele’ uherutse gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports iri ku rwego rwo hasi ndetse yiteguye kuyisezerera mu mikino ya CAF Champions League. Mayele yibasiriye Rayon Sports mu minsi ishize
Uyu mutoza,yavuze ko ururimi ari inyama yigenga ndetse ko uyu mutoza afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka cyane ko we atajya mu kibuga nyuma yo kunyagira ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel yanenze bikomeye umutoza wa LLBS4A Bankuwiha Emmanuel uzwi nka ’Mayele’ uherutse gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports iri ku rwego rwo hasi ndetse yiteguye kuyisezerera mu mikino ya CAF Champions League.

Mayele yibasiriye Rayon Sports mu minsi ishize

Uyu mutoza,yavuze ko ururimi ari inyama yigenga ndetse ko uyu mutoza afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka cyane ko we atajya mu kibuga nyuma yo kunyagira ikipe ya Aspor ibitego 5-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro kigeze muri 1/16.

Yagize ati ‘Buri wese avuga ibyo ashaka mbere y’umukino.Nanjye navuga ko nzamutsinda ibitego 10, afite impamvu yabivuze,twe dufite ibyo twateguye kandi tugomba kwitwara neza.Abakinnyi nibo bajya mu kibuga mu gihe twe tuvuga turi hanze.”


Bankuwiha Mayele yavuze ko Rayon Sports nta mupira izi

Mayele aherutse gutangaza ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri hasi ndetse yababajwe n’abafana barebye umukino wa APR FC na Rayon Sports kuko wari uri ku rwego rwo hasi we yiteguye kwereka Rayon Sports uko umupira w’amaguru ukinwa.

Rayon Sports yanyagiye Aspor 5-0 ku munsi w’ejo

Rayon Sports izahura na Lydia Ludic Academic yo mu Burundi mu mukino ubanza wa CAF Champions League uzabera kuri Stade Amahoro kuwa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa