skol
fortebet

Kwizera Olivier yaburiwe n’umutoza we Luc Eymael nyuma yo gutanga Amavubi

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Free state Stars Luc Eymael yaburiye umunyezamu Kwizera Olivier ukomeje gukora amakosa adakwiriye umunyezamu muzima aho yamubwiye ko nakomeza kwitwara nabi azabura umwanya we byaba ngombwa akirukanwa.

Sponsored Ad

Benshi mu banyarwanda batashye barakariye uyu munyezamu kubera ikosa rigayitse yakoze ku munsi w’ejo Amavubi atsindwa na Cote d’Ivoire ibitego 2-1,ubwo yahabwaga umupira mwiza na Haruna,aho guhita awuhereza bagenzi be ashaka gucenga rutahizamu wa Aston Villa Jonathan Kodjia,arawumwaka amutsinda igitego kigayitse.

Luc Eymael yaburiye Kwizera usigaye utsindisha ibitego by’ubujiji amakipe akinira

Nyuma y’amafoto umunyamakuru wa Ruhagoyacu Ntare Julius yashyize ku rubuga rwa Facebook,umutoza Eymael watoje Rayon Sports mu Rwanda yabaye umwe mu bagize icyo ayavugaho aho yihanganishije Amavubi gusa avuga ko Kwizera aherutse gutuma Free state stars itabona amanota 3 yari yizeye,amugira inama yo kwisubiraho.

Yagize ati “Nabonye amashusho y’umukino,ndihanganisha Amavubi.Birababaje kuri uwo musore wakoze amakosa 2 y’uburangazi mu mikino 2 yikurikiranya.Aracyari muto ariko akwiriye kwiga vuba kuko nibitaba ibyo….”

Umunyamakuru Ntare yahise amubaza niba bwaba ari ubwa mbere akoze aya makosa, Eymael amubwira ko mu mukino baheruka kunganya na Cape Town City,uyu munyezamu yagize uburangazi bukomeye batakaza amanota 3 ku munota wa nyuma w’inyongera,ubwo yitsindaga igitego bikarangira banganya ibitego 2-2.


Amafoto: Ntare Julius/Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa