skol
fortebet

Luis Rubiales wasomye umukinnyi w’umugore badakundana yeguye

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Luis Manuel Rubiales Béjar,Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne yeguye kuri uyu mwanya nyuma yo gusoma ku itama umukinnyi w’ikipe ya Espagne Espagne wari umaze kwegukana igikombe cy’isi.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2023, ni bwo uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kwegura nyuma y’igihe yotswa igitutu.

Rubiales yashimangiye aya makuru abinyujije ku Rukuta rwe rwa X, yagize ati “Namumenyesheje [Perezida w’Ishyirahamwe w’Agateganyo] ko navuye ku mirimo nari mfite no muri UEFA, bityo umwanya wanjye wasimbuzwa.”

“Mu gihe bikomeje kuzenguruka, nta cyo byakongera gifatika, kandi ntabwo byakubaka ruhago ya Espagne. Ibyo nakora byose hari imbaraga zikomeye zitatuma ngaruka kuyobora.”

Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore iheruka kwegukana Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere itsinze iy’u Bwongereza igitego 1-0.

Manuel Rubiales w’imyaka 46 yasomye Hermoso w’imyaka 33 mu ruhame kandi atari umugore we cyangwa umukunzi we,ubwo iki gihugu cyari kimaze kwegukana Igikombe cy’Isi gitsinze u Bwongereza igitego 1-0 ku Cyumweru.

FIFA n’abayobozi batandukanye muri Espagne n’ahandi, ntibishimiye iki gikorwa byatumye bamusaba kwegura nubwo we yihagazeho cyane.

Uyu mugabo yabanje kwita injiji abamunenze ko yasomye uyu mugore ariko ibintu byamubayeho byatumye yiyemeza gusezera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa