skol
fortebet

Lukaku yatangaje uruhare rwe mu gutuma Hazard na de Bruyne bitwara neza imbere ya Brazil

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’Ububiligi Romelu Lukaku yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo Hazard na de Bruyne bitware neza imbere ya Brazil yaberetse uko bahagarara neza mu kibuga bituma bagora ba myugariro ba Brazil.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu witwaye neza ku mukino wa Brazil yavuze ko yakoranye n’umutoza Martinez bityo azi uko akunze gukina ariyo mpamvu yafashije Hazard na de Bruyne guhagarara neza mu kibuga bagatsinda Brazil.

Yagize ati “Nakoranye na Martinez muri Everton niyo mpamvu nari nzi icyo gukora cyane.Neretse de Bruyne na Hazard uko bakwiriye guhagarara mu kibuga nicyo bakora bituma dukora akazi neza dutsinda tubikwiriye.”

Romelu Lukaku yagize uruhare runini ku gitego cya kabiri cy’intsinzi cyatsinzwe na Kevin de Bruyne nyuma y’aho yazamukanye umupira akagora cyane ba myugariro ba Brazil agahereza umupira uyu musore wakinnye nka rutahizamu mu gihe Lukaku yari yagiye ku mpande.

Ububiligi bugomba gutana mu mitwe n’Ubufaransa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha mu kwishakamo ikipe igomba kugera ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa