skol
fortebet

Luvumbu niwe watowe nk’umukinnyi w’Ukwakira muri Rayon Sports

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Herithier Nzinga Luvumbu yatowe nk’umukinnyi mwiza bw’ukwezi k’Ukwakira muri Rayon Sports mu birori byabereye i Nyanza ya Kicukiro.

Sponsored Ad

Luvumbu yari ahataniye iki gihembo na Rwatubyaye Abdul uri mu ikipe y’igihugu, Amavubi n’umunyezamu Simon Tamale.

Uretse kuba akomeje gufasha cyane ikipe ye ya Rayon Sports, iki gihembo Luvumbu yacyegukanye abikesha ibitego bitatu yatsinze Sunrise FC bigahesha intsinzi Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 wabaye tariki 21 Ukwakira 2023.

Mu ikipe y’abagore, Mukandayisenga Jeanine bahimba Ka Boy niwe watsinze ahigitse abo bari bahataniye iki gihembo nka Uwase Andersene ndetse na Mukeshimana Dorothee.

Uruganda rwa Skol rufite gahunda yo kujya rutangira iki gihembo mu tubari dutandukanye dukorana nayo mu rwego rwo kwegereza ikipe abafana hafi yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa