skol
fortebet

Luvumbu yahishuye icyatumye agaruka mu Rwanda/ Rutahizamu Rayon Sports ishaka yamenyekanye

Yanditswe: Friday 04, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Héritier NZINGA LUVUMBU yamaze kugera mu Rwanda aho aje gusinya umwaka umwe muri Rayon Sports yakiniye mu bihe bibiri bitandukanye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo akimara kugera mu Rwanda yatangaje ko akunda Rayon Sports ndetse aje kuyifasha gutwara ibikombe byose.

Yagize ati “Gahunda ingaruye mu Rwanda ni ugufasha ikipe gutwara ibikombe byose, nongeye kugaruka muri iyi kipe kubera ko nyikunda kandi Abafana bangaragarije urukundo”.

Ku rundi ruhande,Rutahizamu w’umunya Sudan Waleed Bakhet Hamid ushobora gukina aca no ku mpande, nta gihindutse ashobora kuza muri Rayon Sports ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Uyu musore wakinaga muri Al Hilal y’iwabo,n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sudan.

Amakuru avuga ko umutoza wa Rayon Sports ariwe wamuranze ndetse asaba ubuyobozi kumugura ngo kuko afite impano idasanzwe.


Rutahizamu Rayon Sports yifuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa