skol
fortebet

Luvumbu yakiriwe bidasanzwe na Minisitiri ageze i Kinshasa [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyekongo Héritier Luvumbu waraye ahagaritswe na FERWAFA ndetse agatandukana mu bwumvikane na Rayon Sports,yageze i Kinshasa yakirwa nk’umwami n’abarimo Minisitiri w’imikino.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa DR Congo,Héritier Luvumbu,yageze i Kinshasa avuye Kigali ariko yanyuze iGoma.

Acyururuka indege yakiriwe na Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro, François Claude Kabulo Mwana Kabulo.

Amashusho yagiye hanze,yagaragaje Luvumbu ku kibuga cy’indege ari muri Van y’umukara hanyuma ayivamo ahura na Bwana Kabulo wari waje kumutegereza ngo amwakire nk’intwari.

Mu ijoro ryakeye, Luvumbu yavuye mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bikorwa byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru ku butaka bwarwo kubera ko yishimiye igitego ashyira ikiganza cye ku munwa n’intoki 2 ku mutwe.

Iki n’ikimenyetso kiri gukoreshwa n’abanyekongo mu kagaragaza ko amahanga yacecetse mu bwucanyi buri gukorwa mu burasizuba bwa RDC ariko bagasiga icyasha u Rwanda ko rufasha M23 kandi ibyo rwabihakanye kuva kera.

Hari amakuru yahwihwishijwe ko Luvumbu yaba yarahawe akayabo k’ibihumbi birenga 50 by’amadolari ngo iki kimenyetso agikorere mu Rwanda.

Amasezerano y’uyu mukinnyi yagombaga kugeza muri Kamena, yaje guseswa ku bwumvikane bwe na Rayon Sports.

Luvumbu yari umukinnyi uhetse ikipe ndetse wakundwaga n’abafana ba Rayon Sports cyane.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa