skol
fortebet

Biravugwa ko LUVUMBU yamaze gusinyira AS Vita Club y’i Kinshasa

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Heritier Nzinga Luvumbu biravugwa ko yamaze gusinyira AS Vita Club y’i Kinshasa nyuma yo kuva mu Rwanda ahagaritswe kubera kuvanga umupira na politiki.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wari uhagaze neza mu Rwanda,yageze muri RDC iwabo yakirwa nk’umwami aho Minisitiri wa siporo muri iki gihugu yari yamwijeje ko igihugu kizamwitaho.

Uyu Rayon Sports yamusinyishije nta kipe n’imwe yo muri Congo imwifuza ariko nyuma yo gutsinda ibitego mu Rwanda no kwigarurira imitima y’abafana,yagiye mu ikipe ya kabiri ikomeye muri RDC.

Ubwo Luvumbu yari yakiriwe na Claude-François Kabulo,Minisitiri wa Siporo,yamubwiye ko Leta igiye gushaka uko yamufasha kubona ikipe.

Ati: “Turi mu bihe bikomeye cyane kandi bigoye. Ndabashimira ku bimenyetso byo gukunda igihugu mwakoze.Ikipe y’igihugu nayo yakoze icyo kimenyetso. Ubu ni ubutumwa bukomeye ku muryango mpuzamahanga. Tugiye kureba uburyo abayobozi bagufasha gukomeza umwuga wawe. ”

Ageze i Kinshasa kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2024, nyuma yo kumara igihe gito i Goma, mu bamwakiriye harimo na Amadou Diaby, perezida wa V. Club wagaragaje ko bifuza gusinyisha uyu mukinnyi.

Perezida wa AS Vita Club,yabwiye ibinyamakuru ati :“V. Club, ni club ye. Umuryango urakinguye. Niba ashaka gukina muri V. Club uyu munsi, ejo tuzamusinyisha nta kibazo."

Luvumbu agiye gutangira akazi muri AS Vita Club nyuma y’uko Rayon Sports imworohereje bagasesa amasezerano ndetse ikamuha urwandiko rumurekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa