skol
fortebet

Luvumbu yashimishije abafana ba Rayon Sports bamuhundagazaho amafaranga [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga yafashije Rayon Sports gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona utarabereye igihe,byatumye abafana b’iyi kipe bamwigaragariza.

Sponsored Ad

Luvumbu uhagaze neza cyane muri Rayon Sports,yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 89 ndetse yagize umukino mwiza cyane akora ku mutima abafana.

Ubwo umukino wari urangiye,Luvumbu yahamagawe n’Aba-Rayons bamuha amafaranga yafashe mu ntoki bikagera ubwo amubana menshi cyane.

Igitego Luvumbu yatsinze uyu munsi,ni icya gatandatu muri shampiyona

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye igira amanota 20 ku mwanya wa kane,yegera Musanze FC ya mbere n’amanota 23, ndetse n’amakipe ya APR FC na Police FC afite amanota 22.

Kuri uyu wa Gatatu,APR FC irasura Sunrise FC mu mukino w’ikirarane uzayihesha umwanya wa mbere niwutsinda.





AMAFOTO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa