skol
fortebet

Madjaliwa yibasiye abayobozi ba Rayon Sports abita abagome

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya Rayon Sports, Aruna Moussa Madjaliwa, yatangaje ko akomeje kubabazwa n’ibivugwa n’ubuyobozi bwayo ashinja kwanga kumuvuza, kumwima umushahara no gukomeza kumuteranya n’abafana yashimangiye ko akunda.

Sponsored Ad

Yabwiye igihe ati "Ikintu nshaka kuvuga ni uko bareka kunyangiriza izina. Nge ubusanzwe sinkunda kuvuga ariko bo bamvuzeho byinshi bitari byo none abafana ba Rayon Sports bose bambona nk’umuntu mubi kandi nge sindi mubi abayobozi ba Rayon Sports ni bo bagome.

Numvise bavuga ngo hari agatsiko kabyihishe inyuma kantuma, ngo ibi n’ibi, njye siko nteye. Nta bantu babyihishe inyuma bambuza gukinira Rayon Sports, ibi ni ubuzima bwanjye. Ubu ninjye wishimiye kumara amezi atatu ntakina? Bagenzi banjye bari gufata agahimbazamusyi njye ntayo mbona, urumva nishimye? Ntabwo bishoboka.

Ndabwira abafana ba Rayon ko ibyo bari kumva ari ibihuha, bamenye ko maze amezi abiri ntabona umushahara kandi ndarwaye. Ninjye uri kwirwanaho ku mvune nagize, nta wundi uri kumfasha.

Nge ndi umunyamahanga baba bumva mbayeho nte? Nishyura iki? Mfite ibimenyetso byose muri Telefone y’ibyo twavuganye. Ubu koko nakwanga gukina ndi muzima? Bagenzi bange bari kubona Prime kuko bakinnye ubuse nge ndayanze”.

Yakomeje avuga ko asaba abafana kudaha agaciro ibimuvugwaho by’uko ari umuntu mubi kuko ngo ari ibinyoma bigamije kubamwangisha.

Uyu mukinnyi amaze igihe ashinjwa guta akazi abeshya ko arwaye ndetse mu minsi ishize yabwiwe ko natagaruka mu myitozo afatirwa ibihano bikomeye bucya yagarutse.

Mu minsi ishize kandi,Madjaliwa yashinjwe gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwamurekura,bubyanze ngo avuga ko atazongera gukina ari nabwo yaburiwe irengero.

Uyu mukinnyi aheruka kugaragara muri Rayon Sports ku munsi wa 10 wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe tariki ya 4 Ugushyingo 2023 batsinda Mukura VS 4-1, akaba yaranatsinzemo igitego.

Kuva icyo gihe ntabwo arongera kugaragara mu mikino ya Rayon Sports aho avuga ko yavunitse.

Icyo gihe yagize imvune y’agatsintsino yitabwaho n’abaganga arakira ndetse batanga raporo ko yakoreshwa ariko uyu Murundi ukomoka muri RDC avuga ko we akirwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa