skol
fortebet

Major General Mubaraka Muganga yagizwe umuyobozi mukuru wa APR FC

Yanditswe: Friday 08, Jan 2021

Sponsored Ad

Maj Gen Mubaraka Muganga wari umaze imyaka 15 ari umuyobozi wungirije wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo hanakorwa izindi mpinduka mu buyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Impinduka mu buyobozi bwa APR FC zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021,nuko Maj Gen Mubaraka Muganga yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli wari Perezida wa APR FC
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje kandi abandi bayobozi bashya barimo Brig Gen Philemon Bayingana wagizwe Umuyobozi wungirije muri iyi (...)

Sponsored Ad

Maj Gen Mubaraka Muganga wari umaze imyaka 15 ari umuyobozi wungirije wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo hanakorwa izindi mpinduka mu buyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021,nuko Maj Gen Mubaraka Muganga yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli wari Perezida wa APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje kandi abandi bayobozi bashya barimo Brig Gen Philemon Bayingana wagizwe Umuyobozi wungirije muri iyi kipe, Umunyamabanga Mukuru yagizwe Masabo Michel mu gihe umubitsi ari Lt Col Rutebuka.

Undi mwanya wahinduriwe umuyobozi ni uw’Ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe (Team Manager) ariko izina rye rizatangazwa mu minsi iri imbere.

Maj Gen Mubaraka Muganga akunda kugaragara mu bikorwa byinshi by’iyi kipe ya APR FC ndetse n’intangarugero mu gukunda umupira w’amaguru muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa