skol
fortebet

Man City na Liverpool zanganyije ziharira Arsenal umwanya wa mbere

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool na Manchester City zanganyije mu mukino wari ukomeye wabereye kuri Anfield bituma Arsenal ijya ku mwanya wa mbere muri Premier League.

Sponsored Ad

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi,warangiye aya makipe anganyije igitego 1-1 nyuma yo guhusha ibitego byabazwe ku mpande zombi.

Ikipe ya man City yayoboye umukino mu gice cya mbere ariko mu cya kabiri ibintu byahindutse Liverpool irigaragaza cyane gusa yahushije uburyo bwabazwe bubiri bwa Luis Diaz.

Ikipe ya Manchester City yafunguye amazamu ku munota wa 23 w’umukino,ubwo Koloneri ya Kevin de Bruyne yasangaga John Stones ahagaze wenyine,ashyira umupira mu rushundura.

Man City yashakaga gutsinda ariko Liverpool yabonye penaliti ku munota wa 48 ubwo Darwin Nunez yashyirwaga hasi n’umuzamu Ederson.

Iri kosa uyu munyezamu yarikoze ubwo Ake yari asubije umupira inyuma nabi akawihera Nunez.Alexis Mac Allister yatsinze igitego cyo kwishyura.

Ederson yavunikiye muri uku kugongana kwe na Nunez gusa yagerageje gukuramo iyi penariti biranga.

Yaje gusimburwa nyuma gato na Stefan Ortega.

Liverpool yongereye imbaraga mu gice cya kabiri ndetse ibona amahirwe yo kubona igitego ubwo Luis Diaz yahabwaga umupira na Mohamed Salah ariruka asiga abakinnyi bose,arobye umunyezamu Ortega,umupira ujya hanze.

Uyu yongeye kubona andi mahirwe imbere y’izamu bidatinze, ariko nabwo atera umupira hanze y’izamu.

City nayo yabonye amahirwe ariko umunyezamu wa Liverpool, Caoimhin Kelleher agora cyane Foden.

Kelleher yongeye kurokora Liverpool mu minota ya nyuma, ubwo yakuragamo umupira wa Jeremy Doku, ukubita igiti cy’izamu.

Ikipe ya Liverpool yimwe penaliti mu minota ya nyuma ubwo Doku yakandagiraga mu mbavu Mac Allister mu masegonda ya nyuma y’umukino.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,umutoza Klopp wa Liverpool yavuze ko yimwe penaliti kuko ukunda umupira w’amaguru wese yakwemeza ko ariyo.

Izi kipe zombi zagabanye amanota bituma Arsenal ifata umwanya wa mbere n’amanota 64 inganya na Liverpool,bakarusha Man City inota rimwe.

Arsenal yarokotse Brentford kuwa Gatandatu iyitsinda mu minota ya nyuma ibitego 2-1 biyifasha gufata umwanya wa mbere aho irusha Liverpool ibitego 7 cyane ko ifite 46 kuri 39 bya Liverpool.

Kuwa 31 Werurwe,Arsenal izasura Man City mu mukino w’ishyiraniro utegerejwe na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa