skol
fortebet

Man United izahurira na Man City ku mukino wa nyuma wa FA Cup bwa mbere mu mateka

Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Victor Lindelof niwe wateye penaliti yafashije Manchester United kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahurira na mukeba wayo baturanye Manchester City.
Nyuma yo gutsinda penaliti 12 ku makipe yombi, Solly March wa Brighton yateye penaliti ica hejuru y’izamu bituma United igera ku mukino wa nyuma ndetse ihagarika agahigo kabi ko gutsindirwa kuri Penaliti.
Man United yatsindiwe kuri penaliti inshuro zirindwi mu munani yaherukaga gutera, ariko yatsinze Brighton kuri penaliti (...)

Sponsored Ad

Myugariro Victor Lindelof niwe wateye penaliti yafashije Manchester United kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izahurira na mukeba wayo baturanye Manchester City.

Nyuma yo gutsinda penaliti 12 ku makipe yombi, Solly March wa Brighton yateye penaliti ica hejuru y’izamu bituma United igera ku mukino wa nyuma ndetse ihagarika agahigo kabi ko gutsindirwa kuri Penaliti.

Man United yatsindiwe kuri penaliti inshuro zirindwi mu munani yaherukaga gutera, ariko yatsinze Brighton kuri penaliti 7-8 biyiha amahirwe yo kuzakina na City ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FA ku ya 3 Kamena.Amakipe yombi yari yakinnye iminota 120 anganya 0-0.

Uku gutsinda kwatumye ikipe ya Erik Ten Hag igera ku mukino wa nyuma wa kabiri mu gikombe cyo mu rugo,aho yatwaye igikombe cya Carabao muri Gashyantare.

Muri uyu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza waari witezwe cyane, abazamu bombi bitwaye neza kuko David de Gea yakuyemo imipira myinshindetse na Robert Sanchez wa Brighton akuramo umupira wa Marcus Rashford wari wayobejwe mu minota y’inyongera.

March yahushije penaliti ya mbere muri 12 yaherukaga gutsinda, mbere y’uko Lindelof ahagurutsa abafana ba United.

Man United yakinnye uyu mukino yigengesera kubera ko yavunikishije abakinnyi benshi ndetse ikaba yakinaga n’ikipe ya Brighton yahabwaga amahirwe menshi kuyirusha mbere y’umukino.

Jadon Sancho na Marcus Rashford baherukaga guhusha penaliti ubwo Ubwongereza bwatsindwaga n’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma wa Euro 2020,bateye penaliti kuri iki cyumweru barazinjiza.Abandi bateye ni Casemiro,Bruno Fernandes,Weghorst na Linderof.

United isigaje urugamba rwo kurwanira umwanya wa kane ndetse no kureba ko yakwigaranzura iyi City ku mukino wa nyuma wa FA Cup.City yahageze itsinze Sheffield United ibitego 3-0 byose byatsinzwe na Riyadh Mahrez.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa