skol
fortebet

Man United na Arsenal zababaje abakunzi bazo muri UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe abiri yo mu Bwongereza Arsenal na Manchester United afanwa na benshi hano mu Rwanda yababaje abakunzi bayo mu mikino ya UEFA Champions League yakinwaga mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Sponsored Ad

Kuri Stade Bollaert Delelis mu Bufaransa, RC Lens yari yakiriye Arsenal zaherukaga guhurira muri iri rushanwa mu 1998,ndetse ubu iri ku mwanya wa 15 muri Ligue 1.

Iyi kipe yari hejuru ya Arsenal mu mbaraga z’abakinnyi yatanze Arsenal kwinjira mu mukino aho yabonye uburyo bukomeye ariko umupira watewe na Kevin Denso uca ku ruhande.

Ku munota wa 13, Lens yakataje umupira mu kibuga cyayo binyuze kuri Facundo Medina, Bukayo Saka awufashe akinana na Gabriel Jesus wahise atsinda igitego cya mbere cya Arsenal.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakomeje gukina neza, nyuma y’iminota itandatu ibona ubundi buryo kuri Kai Havertz wagerageje ishoti, umupira usubizwa inyuma n’umunyezamu Brice Samba warokowe n’ukuboko kwe kw’iburyo.

Bidatinze, ku munota wa 24, Lens yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Adrien Thomasson ku mupira mwiza yahawe na Rutahizamu Wahi.

Iki gitego cyaturutse ku mupira watewe na David Raya, awutanga nabi kuri Tomiyasu,barawumutanga.

Arsenal yakoze impinduka hakiri kare, Bukayo Saka wavunitse asimburwa na Fábio Vieira ku munota wa 33.

Igice cya kabiri cyatangiye RC Lens ikiri mu mukino aho Salis Abdul Samed yashoboraga kuyitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 63, umupira yateye aherejwe na Frankowski, ujya ku ruhande gato rw’izamu.

Arsenal na yo yabonye amahirwe akomeye kuri koloneri yari itewe,umupira usanga Tomiyasu ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikurwamo n’umunyezamu Brice Samba n’ikirenge.

Ku munota wa 70,Lens yazamukanye umupira yihuta cyane, Frankowski awuhindura kwa Elye Wahi wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina, awushyira mu nshundura.

Iki gitego cya Lens cyari giteguye neza,cyaciye intege Arsenal yakinaga uyu mukino ubona nta mbaraga ifite bituma inatsindwa.

Gutsinda uyu mukino byatumye Lens iyobora Itsinda C n’amanota ane, ikurikiwe na Arsenal n’amanota atatu mu gihe Seville FC yagize amanota abiri nyuma yo kunganyiriza mu Buholandi na PSV Eindhoven ibitego 2-2.

Ku rundi ruhande,Manchester United yatsindiwe mu rugo na Galatasaray ibitego 3-2 mu mukino wabonetsemo ikarita itukura yahawe Casemiro.

Man United iri mu bihe bibi cyane,yari yatangiye neza umukino itsinda igitego cya Rasmus Hojlund ku munota wa 17 aherejwe umupira mwiza na Marcus Rashford.

Ibintu ntibyagenze neza kuko ku munota wa 23 iki gitego cyishyuwe na Wilfried Zaha nyuma y’uburangare bwa myugariro Diogo Dalot n’umunyezamu Onana.

Ku munota wa 67,United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Hojlund ariko nkuko muri iyi minsi bimenyerewe,iyi kipe ikunzwe mu Bwongereza yahise yishyurwa ku munota wa 71 na Muhammed Kerem Akturkoglu.

Ku munota wa 76,Onana yahereje nabi umupira Casemiro ufatwa na Dries Mertens hanyuma uyu munya Brazil aza ashaka kumwaka umupira aramutega,umusifuzi amuha ikarita itukura anatanga penaliti kuko byari mu rubuga rw’amahina.

Iyi Penaliti yatewe nabi na Mauro Icardi,umupira uca ku ruhande.

United yakinaga ubona ko irusha Galatasaray,yakomeje gukora amakosa mu bwugarizi byatumye Mauro Icardi ashyiramo igitego cya gatatu ku munota wa 81.Umukino warangiye utyo.

Muri iri tsinda A,Bayern Munich yo yaje gutsindira FC Copenhagen iwayo ibitego 2-1 bya Jamal Musial na Mathys Tel.

Kugeza ubu,Bayern irariyoboye n’amanota 6,Galatasaray ifite amanota 4,Copenhagen ifite rimwe mu gihe United ifite 0.Hamaze gukinwa imikino 2.

Manchester United yatsinzwe umukino wa 6 mu mikino 10, ibintu byaherukaga kuyibaho muri 1986, mbere y’uko Sir Alex Ferguson aza kuyitoza.

Mu Itsinda C, Real Madrid yongeye kubona intsinzi igoye nyuma y’uko yikuye ku kibuga cya Napoli SSC ihatsindiye ibitego 3-2 mu gihe na Union Berlin yatsindiwe mu rugo na SC Braga ibitego 3-2.

Real Sociedad iyoboye Itsinda D n’amanota ane nyuma yo gutsindira RB Salzburg iwayo ibitego 2-0, iyanganya na Inter Milan yatsinze Benfica igitego 1-0 cyinjijwe na Marcus Thuram mu gice cya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa