skol
fortebet

Man United yahagaritse igihe kitazwi Antony kubera ibirego byo gukubita umukobwa ashinjwa

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Antony, ntazasubira mu Bwongereza “kugeza igihe azabimenyeshwa” mu gihe akomeje guhangana n’ibirego aregwa, ariko ahakana.

Sponsored Ad

Antony kuri ubu arimo gukorwaho iperereza n’abapolisi i Manchester ndetse na Sao Paolo - kandi yakuwe mu ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizaba 2026.

Abakinnyi ba United batagiye mu mikino mpuzamahanga bagombaga gusubira i Carrington ku wa mbere - ariko Antony yahawe ikiruhuko kugeza igihe kitazwi.

Antony arahakana yivuye inyuma ibyo aregwa byose ndetse yiyemeje gukura icyashya ku izina nkuko itangazo rishya ryashyizwe ahagaragara n’ikipe ye.

Amakuru aturuka mu ikipe ashimangira ko atigeze ahagarikwa kandi ko azagumya guhabwa umushahara wose mu gihe azaba atari kuri Old Trafford.

Bizera ko iki cyemezo kigaragaza uburyo iyi kipe ifatana uburemere ibirego kandi bazakomeza gusuzuma uko ibintu bimeze.

Mu itangazo yashyize hanze, Antony yagize ati: “Nemeranyije na Manchester United kumara igihe mpangana n’ibirego nshinjwa.

Iki cyemezo cyemeranyijweho kigamije kwirinda kurangaza bagenzi banjye no gushyira isura mbi ku ikipe.

Ndashaka kwerekana ko ndi umwere ku bintu nshinjwa, kandi nzafatanya rwose na polisi kugera ku kuri.

Ntegereje kugaruka gukina vuba bishoboka."

Uyu munsi, Gabriella, umunyamideli akaba na DJ, yasabye abayobozi ba Old Trafford guhagarika Antony gukina mu gihe abapolisi bari gukora iperereza ku bivugwa ko yamukubise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa