skol
fortebet

Man United yasabye David de Gea ikintu gikomeye kugira ngo imugumane

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United irimo gutekereza uko yakongerera umunyezamu David De Gea amasezerano mashya ariko shebuja Erik ten Hag ngo kugeza ubu ntarameza ko ari muri gahunda ye.
De Gea yabaye umunyezamu wa mbere wa United kuva mu mwaka wa 2011 akaba yitegura kwinjira mu bakinnyi 10 ba mbere bayikiniye imikino myinshi.
Uyu munya Espagne azasoza amasezerano ye mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu hibazwa niba United izamwongera amasezerano cyane ko ngo nta biganiro birakorwa ku mpande zombi. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United irimo gutekereza uko yakongerera umunyezamu David De Gea amasezerano mashya ariko shebuja Erik ten Hag ngo kugeza ubu ntarameza ko ari muri gahunda ye.

De Gea yabaye umunyezamu wa mbere wa United kuva mu mwaka wa 2011 akaba yitegura kwinjira mu bakinnyi 10 ba mbere bayikiniye imikino myinshi.

Uyu munya Espagne azasoza amasezerano ye mu mpeshyi itaha ariyo mpamvu hibazwa niba United izamwongera amasezerano cyane ko ngo nta biganiro birakorwa ku mpande zombi.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza, ngo uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko agomba kugabanya umushahara we bigaragara kugira ngo ahabwe amasezerano mashya.

Uyu munya Espagne ahembwa 375.000 by’amapawundi buri cyumweru ndetse ngo agomba kuyagabanya kugira ngo agume kuri Old Trafford.

Ibi bibaye nyuma y’aho agaragaje mu mpeshyi ko yiteguye kugabanya umushahara we kugira ngo agume muri United.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko iyi kipe irimo kwifuza umunyezamu wa FC Porto Diogo Costa cyangwa uwa Athletic Bilbao,Unai Simon kugira ngo umwe abe umusimbura wa De Gea igihe yaba agiye.

Ibi biratangaje kuko De Gea yagaragaye mu mikino 15 yose United yakinnye kuva Ten Hag yatangira kuyitoza muri iyi mpeshyi.

Uyu muholandi ubwo yabazwaga ku masezerano ya De Gea yagize ati: ’Ntabwo turamufatira icyemezo ariko icyo navuga ni uko nishimiye rwose David de Gea nk’umuzamu."

Uyu wahoze ari umutoza wa Ajax Ten Hag yifuza umuzamu ukinisha amaguru cyane kandi akabasha gutangiza umupira ahereye imbere y’izamu rye.

De Gea kugeza ubu yananiwe kwerekana ko yashobora gukina muri ubwo buryo kuko ubwo yabigerageza, United yatsinzwe na Brentford ibitego 4-0 mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Ibitekerezo

  • Rwose man United igumanye na David Gea. Byaba aribyiza cyn kuko aradufsha cyn

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa