skol
fortebet

Manchester City yahaye Lionel Messi akayabo k’amafaranga kugira ngo azayikinire umwaka utaha

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Bisa nk’aho ikipe ya Manchester City yahaye Lionel Messi sheke iriho ubusa ngo yiyuzurize kuko iyi kipe y’abaherwe b’Abarabu yamwemereye kuzamuhemba umushahara wa miliyoni 430 z’amapawundi mu gihe kingana n’imyaka 5.

Sponsored Ad

Nkuko ibinyamakuru byinshi byo mu Bwongereza byabitangaje,Manchester City yari yahaye Messi amasezerano nk’aya mu mwaka ushize ariko imwemerera kumuhemba miliyoni 600 z’amapawundi mu myaka 5 gusa uyu mwaka aya mafaranga yagabanutseho miliyoni 170.

Messi afite amasezerano na FC Barcelona azarangira kuwa 30 Kamena uyu mwaka ariyo mpamvu amakipe y’abaherwe ari kumushaka cyane.

Ikipe ya PSG nayo iramwifuza ndetse yaba abayobozi bayo n’abakinnyi bayo bose bagaragaje ko bifuza kubona uyu mukinnyi wa mbere ku isi ku kibuga Parc des Princes mu mwaka w’imikino utaha.

Icyakora,Manchester City yagaragaje ko muri iki gihe ushaka inka ayigura aho kuryama nkayo kuko akayabo yahaye uyu munya Argentine kahungabanyije benshi.

Mu kwezi gushize,Jorge Messi papa wa Lionel Messi ari nawe ushinzwe kumushakira amakipe,yasabye amakipe yose amwifuza gushyira amafaranga ku meza itanze menshi kandi inafite ubushobozi bwo gutwara igikombe akayerekezamo.

Biravugwa ko City ishaka ko Messi ayisinyira imyaka 2 ishobora kwiyongeraho umwe bitewe n’ingufu afite hanyuma indi 2-3 akayikina mu ikipe ya New York City nayo ya ba nyiri iyi The Citizens.

Aba baherwe barifuza ko Messi yazarangiza umupira ari Ambasaderi wa City Football Group,kompanyi ifite amakipe 10 akomeye ku migabane 4 y’isi.

Hari amakuru avuga ko bifuza ko Messi yazabakinira imyaka 8 aho yazanerekeza mu Buhinde cyangwa United Arab Emirates,ubwo yazaba ari kwegereza imyaka 40.

Ibi bivuze ko ku cyumweru Messi yajya ahembwa asaga miliyoni y’amapawundi mu gihe muri FC Barcelona ahembwa agera mu bihumbi 500 by’amapawundi.

Messi yavuze ko azatangaza ahazaza he mu mpera z’uyu mwaka cyane ko binavugwa ko Perezida mushya wa Barca uzatorwa ariwe uzamuha icyerekezo niba yakomeza kuyikinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa