skol
fortebet

Manchester City yitabaje umwavoka udasanzwe izajya ihemba umushahara ungana n’uwa De Bruyne

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City iravugwaho ko yamaze gushyiraho umunyamategeko w’umuhanga cyane wahoze ari umwe mu bunganiraga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson mu birego bya "partygate" ngo ayifashe guhangana n’ibirego bya Premier League.
Ikipe ya City yatwaye Premier League iheruka,yashinjwe kuwa mbere ko yishe amategeko 100 ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi mu gihe kingana n’imyaka icyenda.
Iyi kipe yahise isohora itangazo rivuga ko nta kibi yakoze ariko ishobora (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City iravugwaho ko yamaze gushyiraho umunyamategeko w’umuhanga cyane wahoze ari umwe mu bunganiraga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson mu birego bya "partygate" ngo ayifashe guhangana n’ibirego bya Premier League.

Ikipe ya City yatwaye Premier League iheruka,yashinjwe kuwa mbere ko yishe amategeko 100 ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi mu gihe kingana n’imyaka icyenda.

Iyi kipe yahise isohora itangazo rivuga ko nta kibi yakoze ariko ishobora guhabwa ibihano bikomeye cyane ibyaha nibiyihama.

Kubera iyo mpamvu rero,City ntiyicaye ngo ituze kuko ubu iri gushaka abanyamategeko b’abahanga kurusha abandi kugira ngo bayunganire mu rubanza izatsinde.

Umunyamategeko wubashywe cyane,Lord Pannick KC niwe wa mbere yahise iha akazi ngo ayifashe gusukura izina ryayo.

Uyu mugabo niwe wunganiraga uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza,Boris Johnson,mu birego yashinjwaga byo gukora ikirori mu gihe cya Covid-19.

Lord Pannick afatwa nk’umunyamategeko w’umuhanga kurusha abandi bose bo mu kiragano cye ndetse ubu agiye kujya mu kirego kiri gufatwa nka kimwe mu bikomeye byabayeho.

Biravugwa ko ikipe ya City igiye guhemba akayabo kadasanzwe Lord Pannick kuko ngo ku munsi azajya ahembwa ibihumbi 80,000 by’amapawundi hanyuma ku cyumweru ahembwe ibihumbi 400,000 by’amapawundi.Uyu mushahara ungana nuwo iyi kipe ihemba kizigenza Kevin de Bruyne.

Uyu munyamategeko kandi azajya akora umunsi wose kuri iki kirego gikomeye gishobora kugira ingaruka ku buzima bwa City.

Lord Pannick bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 5,000 by’amapawundi ku isaha ku mirimo yose azajya akora bityo ngo ashobora kuzajya ahembwa amafaranga aruta ay’abakinnyi 7 ba City.

Man City yashinjwe ibirego 100 bijyanye no kwica amategeko ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi nyuma y’imyaka 4 ikorwaho iperereza.

Iyi kipe yavuze ko yatunguwe n’ibi birego gusa yemeza ko nta kibi yigeze ikora.Iramutse ihamwe n’ibyaha yahanishwa kimwe mu bihano birimo gukurwaho amanota,kwirukanwa muri Premier League,kwamburwa ibikombe 3 bya PL yatwaye mu gihe cyose yakozweho iperereza [ 2009 - 2018].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa