skol
fortebet

Manchester United igiye kugura abakinnyi 4 bo kuyifasha gutwara shampiyona umwaka utaha

Yanditswe: Monday 15, Mar 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, n’abayobozi be bashya kugira ngo barebe abakinnyi bazagura aho bivugwa ko iyi kipe y’ubukombe igiye kugura abakinnyi 4 bakomeye.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza bitandukanye byatangaje ko United ishaka kubaka ikipe ikomeye kurushaho yazahatana muri Premier League y’umwaka utaha aho yifuza abakinnyi barimo Erling Haaland.

Mu minsi ishize nibwo Manchester United yashyizeho umuyobozi w’umupira, John Murtough,n’umuyobozi wa Tekinike, Darren Fletcher wahoze ayikinira kugira ngo bazajye bagira uruhare mu kuzana abakinnyi bashya.

Aba bombi bagiye kwicarana n’umutoza Ole ndetse n’ushinzwe kuganira ku masezerano y’abakinnyi Matt Judge, n’umuyobozi w’ikipe Ed Woodward.

Rutahizamu w’igikoko niwe aba bose bari guhurizaho cyane ko Anthony Martial na Rashford badahozaho ndetse na Edinson Cavani yishakira kwerekeza muri Boca Junior muri Argentina.

Nk’ayandi makipe yose akomeye ku isi,United irashaka kugura Erling Haaland ndetse n’umukinnyi wa West Ham witwa Declan Rice.

Andi makuru aravuga ko United igiye gushaka abakinnyi bo gufasha Aaron Wan-Bissaka na Harry Maguire.

Ikindi kibazo kiri muri iyi kipe nuko Solskjaer acyiga niba umunyezamu wa kabiri Dean Henderson yagirwa No 1 mu gihe David de Gea yarekurwa cyangwa kahaguma.

United iri gushaka uko yasezerera AC Milan muri 1/16 cya Europa League ariyo mpamvuizaba yagaruye Martial, Cavani na Marcus Rashford bari bafite imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa