skol
fortebet

Manchester United yasezerewe nabi muri UEFA Champions League

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwaka mubi wa Manchester United wakomereje muri UEFA Champions League aho yasezerewe nabi ndetse ikarangiza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda A.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich kuri Old Trafford,igitego 1-0 mu mukino utari ku rwego rwo hejuru.

Ku wa gatandatu, Erik Ten Hag, yatsinzwe ibitego 3-0 mu rugo na Bournemouth muri Premier League,ndetse United yari ikeneye gutsinda Bayern kugira ngo ikomeze gukina amarushanwa y’iburayi.

Icyakora niyo United itsinda ntiyari kugera muri 1/16 cya UEFA Champions League kuko byasabaga ko nta kipe itsinda indi mu wundi mukino wo mu matsinda wahuje Copenhagen na Galatasaray.

Nubwo Bayern yari yaramaze kubona itike no kuyobora itsinda A, United ntiyashoboye gutsinda nibura ngo ishimishe abafana.

United yahuye n’ibibazo by’imvune mu gice cya mbere aho Harry Maguire na Luke Shaw bavuye mu kibuga.

Bayern yatsinze igitego cy’intsinzi hasigaye iminota 20,ibifashijwemo na Kingsley Coman ku munota wa 70.

Kapiteni w’Ubwongereza, Harry Kane,yagize uruhare rukomeye muri icyo gitego kuko ariwe wahaye umupiraKingsley Coman, watsinze byoroshye umunyezamu wa United Andre Onana wasigaye wenyine n’uyu mukinnyi.

United yatsinze umukino umwe gusa mu mikino itandatu yo mu matsinda ndetse gutsindwa na Bayern bivuze ko banabuze amahirwe yo kujya muri Europa League.

Undi mukino wo mu itsinda A, Copenhagen yageze muri 1/16 nyuma yo gutsinda Galatasaray igitego 1-0.

Uko imikino yose yagenze ku wa Kabiri:

Manchester United 0-1 Bayern Munich
FC Copenhagen 1-0 Galatasaray
Inter Milan 0-0 Real Sociedad
Napoli 2-0 Braga
Salzburg 1-3 Benfica
Union Berlin 2-3 Real Madrid

Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu:

Crvena zvezda vs Manchester City
RB Leipzig vs Young Boys
Antwerp vs FC Barcelona
Atletico Madrid vs Lazio
Celtic vs Feyenoord
Borussia Dortmund vs PSG
FC Porto vs Shakhtar Donetsk
Newcastle vs AC Milan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa