skol
fortebet

Manchester United yatangiye Europa League inyagira,Aubameyang ahemukira cyane Arsenal

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, nibwo hatangiye imikino ya 1/32 cya UEFA Europa League aho amakipe atandukanye yageze muri iki kiciro yesuranye karahava by’umwihariko ayo mu Bwongereza akundwa na benshi.

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezererwa mu matsinda ya UEFA Champions League,yaraye inyagiye Real Sociedad ibitego 4-0 mu mukino wabereye ku kibuga cya Juventus.

Manchester United yari yasuye iyi kipe,iyinyagira itayibabariye ibifashijwemo na Bruno Fernandes watsinze ibitego 2,Marcus Rashford na Daniel James nabo bongeyemo ibindi.

United yatangiye uyu mukino irinda iwurangiza irusha iyi kipe cyane ari nayo mpamvu yanayinyagiye ibi bitego byose ndetse ihusha n’ibindi aho mu gice cya mbere Rashford,McTominay bahushije ibitego byabazwe.

Bruno Fernandes akomeje kugirira akamaro United,kuko ibitego 2 yaraye atsinze byatumye ayuzuza ibitego 33 anatanga imipira yavuyemo ibitego 19 mu gihe gito cyane amaze muri United.Ibi bivuze ko amaze kugira uruhare mu bitego 52 muri iyi kipe.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Arsenal yahuriye na Benfica mu mujyi wa Roma cyane ko itashoboye kwerekeza muri Portugal kubera ikibazo cya Coronavirus ikomeje kwibasira cyane isi.

Arsenal yari yitezweho gukosora amakosa yakoze isezererwa muri iki cyiciro na Olympiakos mu mwaka ushize,yahushije ibitego byinshi cyane bitewe na kapiteni wayo Pierre Emerick Aubameyang wari ku rwego rwo hasi cyane.

Ku munota wa 19 w’umukino,uyu munya Gabon utarigeze aba mu bihe byiza muri uyu mwaka w’imikino yahushije igitego cyabazwe ubwo yaherezwaga umupira mwiza na Bellerin yarangiza akawutera hanze kandi asigaranye n’umunyezamu gusa.

Ikipe ya Benfica itari ku rwego rwo hejuru niyo yafunguye amazamu ku gitego yatsindiwe na Pizzi kuri Penaliti nyuma y’aho Emile Smith Rowe wa Arsenal akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Nta mwanya washize kuko ku munota wa Bukayo Saka yahise yishyura iki gitego ku mupira mwiza yahawe na Cedric Soares gusa yari yaraririye nubwo VAR itigeze ibibona.

Nyuma y’uyu mukino,Aubameyang yagize ati "Twari dukwiriye ibirenze ibi.Nagombaga kuba natsinze ibitego 2 ariko haracyari undi mukino.Wakoze neza Bukayo Saka."

Aya makipe yombi yanganyije gitego 1-1 byose byinjiye mu gice cya kabiri,ategereje umukino wa kamarampaka uzaba kuwa kane w’icyumweru gitaha aho bazakinira I Piraeus,mu Bugereki.

Tottenham yanyagiye Wolfsberger yo muri Autriche ibitego 4-1 byatsinzwe na Heung Min Son,Gareth Bale,Lucas Moura na Carlos Vinicius.Leicester yo yanganyije na Slavia Prague 0-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa